Prezida Paul Kagame ntiyemeranya n’urukiko ku cyaha cyo gusebya umukuru w’igihugu

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 26/04/2019, Saa 08:32:11 Yasuwe inshuro 1043

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje kutemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo yo gusebya no gutuka umukuru w’igihugu kandi nawe ari umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Ni mu itangazo ryashizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu aho rivuga ko Perezida Paul Kagame yubaha ubwigenge bw’ubucamanza ko kandi yubaha n’umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.
Ibi bikaba byatumye yibaza impamvu icyaha cyo gutuka no gusebya umukuru w’igihugu cyagumishwa mu byaha mpanabyaha aho kuba icyaha mbonezamubano.

Ibi byatangajwe nyuma yuko urukiko rw’ikirenga rwafashe imyanzuro yo kuvanaho ingingo z’amategeko zisa nizibangamiye abantu ariko uru rukiko ruza kugira umwihariko ingingo ya 236 ivuga ku bihano bihabwa uwatutse umukuru w’igihugu igomba kugumaho bitewe n’inshingano ze afite zo kurinda ubusugire bw’igihugu