Poutine yagaragaje icyo atekereza ku bakorana imibonano bahuje ibitsina muri Tchecaniya

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 15:07:00 Yasuwe inshuro 258

Perezida w’uburusiya Vladimir Poutine nyuma y’imiyigaragambyo yari imaze iminsi ine ikaze yaberaga mu mujyi wa Saint Pétersbourg muri Tchétchénie, abigaragambya baharanira uburenganzira bw’abakora imibonano bahuje ibitsina yagize icyo abivugaho.

Vladimir Poutine mu gihe yaramaze igihe kitari gito yarifashe mu rwego rwo kugaragaza uruhande aherereyemo, ariko bikaba birangiye ategetse ko hagomba kubaho iperereza ryo ku mugaragaro rigamije kureba itotezwa ry’abakora imibonano bahuje ibitsina mu gihugu cya Tchecaniya.

Iki cyemezo cya Vladimir Poutine kikaba cyarafashwe nyuma yo guhura n’abahuza mu biganiro b’abarusiya bashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse hakaba hanaciye iminsi igera kuri itatu nyuma y’uruzinduko rwa Chancelliere w’ubudage Angela Merkel

Vladimir Poutine ubwo yatangazaga ikigiye gukorwa yagize ati: ‘ndasaba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ndetse na minisitiri w’umutekano mu gihugu, gufasha iperereza rigamije kumenya inkuru y’impamo yo gutoteza abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bivugwa ko bibangamiye umuco gakondo.”

Ku rundi ruhande Perezida wa wa Tchecaniya yatangaje ko yiteguye gukorana n’abategetsi bavuye mu Burusiya mu rwego rwo gukora iperereza, ariko nawe ntahakana ko mu gihugu cye hatari abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina.

N’ubwo mu guhugu cya Tchecaniya havugwa abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina ikinyamakuru cyigenga cyo mu Burusiya mu kwezi kwa Werurwe giherutse gushyira ahagaragara itabwa muri yombi, ndetse no gukorerwa iyica rubozo ku bagabo babarirwa kuri 40 bivugwa ko bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina

Iri perereza rigamije kureba abahohoterwa ngo kuko bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina, ritangijwe muri iki gihugu cya Tchecaniya, nyamara umuryango mpuzamahanga warifashe ku kigomba gukorwa ku bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina

Ni inkuru dukesha Reuters


      

Tanga igitekerezo

-->