Positivo zinengwa ubuziranenge zishobora kongererwa igiciro n’ubushobozi -Minisitiri Nsegimana

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 24/10/2017, Saa 12:41:12 Yasuwe inshuro 899

Bamwe mu banyeshuri biga mu za kaminuza mu Rwanda barimo abahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo, bandikiye inteko ishingamategeko bayimenyesho ikibazo cy’izi mudasobwa cy’uko zidafite ubushobozi bwo kwakira zimwe muri porogaramu bakoresa mu masomo yabo.

Nkuko abagize inteko ishingamategeko muri komisiyo yayo y’uburezi, umuco n’ikoranabuhanga babigaragarije Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano Jean Philbert Nsengimana, ngo aba banyeshuri bavuga ko izi mudasobwa zitujuje ubiziranenge.

Mu gusobanura iki kibazo, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko izi mudasobwa zitari zigenewe abanyeshuri bo muri za kaminuza kuko ngo zijya kuza mu Rwanda, hari hagamijwe ko zizakoreshwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Cyakora bamwe mu banyeshuri bibaza uburyo niba izi mudasobwa zari zigenewe abo mu byiciro byo hasi, impamvu bemeye ko zihabwa abakuru kandi bazi amasomo biga, cyne ko hariho izindi mudasobwa zagenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza muri gahunda yiswe One lap top per child(OLPC mu magambo ahinnye).

Mu gushakira umuti iki kibazo cy’abanyeshuri binubira izi mudasobwa cyane ko ngo nubwo bazibakopa bo bavuga ko zidafite ubushobozi ugereranyije n’izindi,Minisitiri Nsengimana avuga ko ngo bagiye kuvugana n’uruganda rukazongerera ubushobozi, cyakora ngo bigasaba ko n’ikiguzi cy’izi mudasobwa kiyongera.

Mu busanzwe ngo mudasobwa ya positivo iva ku ruganda ihagaze amadolari y’Amerika 240, akaziyongera kugera ku madolari 280, n’ukuvuga arenga ibihumbi 230 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyeshuri biga architecture muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga,ngo bandikiye inteko ishingamategeko bayigezaho iki kibazo cya positivo, cyakora sibo bonyine kuko hari n’abandi babwiye rwandadailynews.com ko izo bahawe zatangiye kwangirika bigaragara ko uretse n’ubushobozi buri hasi bw’izi mudasobwa, ngo zitanaramba cyane ko hashize umwaka urenga gato bazihawe.

Hari n’abandi biga muri Kaminuza y’u Rwanda babwiye itangazamakuru ko mudasobwa bahawe aho kubakemurira ikibazo nk’uko bari babyiteze ahubwo ngo zaje kubibateza kuko nta cyo ngo zibamariye bitewe n’uko zamaze kuzima.

Bagaragaza ko mudasobwa bahawe zazimye nta n’ukwezi ziramara, bamwe zikaba ngo zitarigeze zinakora, abandi ngo kuzizimya bisaba gukuramo batiri (battery).
Mu busanzwe abanyeshuri bahabwa izi mudasobwa nk’inguzanyo, aho amafaranga yazo yongerwa kuyo bagenerwa yo kubatunga azwi nka bourse, binavuze ko abazihabwa ari ngo abishyurirwa na leta.

Inganda 2, urwa POSITIVO rwo muri Brazil rumaze imyaka 40 n’urwa BGH rwo muri Argentine rumaze imyaka 100 zikora mudasobwa, ni zo zihurije hamwe zikora uruganda rwa POSITIVO BGH rukaba rukora mudasobwa hano mu Rwanda ndetse na mudasobwa zihabwa aba banyeshuri ni rwo ruzikora.

Pauline Mukarurangwa


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 24/10/2017, Saa 19:15

    nibyiza ko baduhaye mudasobwa arko ikibazo nuko abiga muri kaminuza tuzazishyura kdi zimwe zarapfuye bavugako tuzisubizayo nubu barazifite twarategereje nonese ubwo tuzishyura ibyotutakoresheje , nibase ntabushobozi kdi zitari zitugenewe kuki baziduhaye kwideni duteganyirizwa tuzazishyura kdi ntakintu zatumariye noneho izotwabahaye ngobadukorere zazimye bakinazifite

  • 2

    Jami   |   ku wa 28/10/2017, Saa 01:47

    Singing ԝorship songs іs sweet howevеr that?s
    not thе only metһod to worship.? Daddy stateԀ, possibly to make
    Laгry ceɑse singing. ?There are many ways too worship.

    Feel free to ѕurf to my blog poost :: http://nytimes.com

  • 3

    Tamie   |   ku wa 28/10/2017, Saa 02:30

    Tһis іs such a fun sporet and we һaad a perfect birthday Daddy.?
    Laarrү added. ?Can we play ?What?s thhe very best thing about
    Ꮐod? tomorrow too?? hhe begged his Mommy.

    Here is my web-site; http://statcounter.com

Tanga igitekerezo

-->