Polisi yahakanye gufunga Diane Rwigara n’umuryango we

Yanditswe na Kuwa 30/08/2017, Saa 10:40:22 Yasuwe inshuro 447

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu habyutse amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Shima Diane Rwigara wari mu bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2017.

Mu kiganiro ACP Theos Badege yagiranye na IGIHE yahakanye ayo makuru gusa yemeza ko hari iperereza riri gukorwa kuri uyu mukobwa w’imyaka 35 ndetse no ku muryango we.

Ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha. Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

ACP Badege yavuze ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kijyanye n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abapfuye.

Ati “Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Uyu Diane yari umwe mu bagaragaje ko bashaka guhatanira kuba umukuru w’Igihugu mu matora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ariko NEC itangaza abakandida bemewe yavuze ko,Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert batemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye.


      

Tanga igitekerezo

-->