Polisi y’Igihugu yatangaje ko impanuka zo mu mihanda zagabanutse

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/05/2019, Saa 08:20:46 Yasuwe inshuro 130

Polisi y’Igihugu mu Ntara y’amajyepfo yatangaje ko mu mezi atatu ashize, (Gashyantare, Werurwe na Mata 2019) muri iyi Ntara habaye impanuka zo mu muhanda 203 zihitana abantu 35, abandi basaga 200 barakomereka.

Byatangarijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2019, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’amezi 52 bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo kwirinda impanuka ku bakoresha umuhanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Kajeguhakwa Claude, yavuze ko ibikorwa by’ubukangurambaga bakora byatumye impanuka zigabanuka.

Yagize ati :”impanuka zaragabanutse kuko ubwo twakoreshaga icyumweru cy’ubukangurambaga byagaragaye ko mu gihugu hose impanuka zagabanutse ku kigero kiri hagati ya 30 na 40% ndetse no mu Ntara yacu (Amajyepfo) na ho ni uko ariko ntibihagije kuko dufite abantu 35 bapfuye mu mezi atatu, 203 barakomereka.”

Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye bavuze ko bishimiye ubwo bukangurambaga kuko bubibutsa kubahiriza inshingano.

Umwe mu batwara abagenzi muri tagisi yagize ati:” Abatwara ibinyabiziga dukwiye kwitwararika mugihe dutwaye ariko n’abanyamaguru bakitwararika. Mbee ubufatnye mu ku rwanya impanuka ni ubwa buri wese.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zitwara abantu ubuzima bityo abakoresha umuhanda bakwiye kwitwararika mugihe bawugendamo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ivuga ko izakomeza kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuko ziri mu bivutsa abantu ubuzima kandi bidakwiye.

Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com