Perezida wa repubulika azakira ibibazo by’abaturage binyuze kuri Radio na Televiziyo by’igihugu

Yanditswe na Kuwa 24/06/2017, Saa 18:03:25 Yasuwe inshuro 197

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena, Perezida Kagame azakira ibibazo by’abaturage binyuze kuri radio na televiziyo by’igihugu kuva saa cyenda z’igicamunsi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur, yavuze ko cyishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu witabiriye ubutumire bwacyo ngo bagirane ikiganiro aho abaturage babikeneye bazahabwa urubuga rwo kubaza ibibazo.

Yagize ati "Ni ikiganiro twamutumiyemo, ushaka guhamagara akabaza ibibazo azahabwa umurongo. Imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter n’izindi nazo zizifashishwa."

Asiimwe kandi yavuze ko abandi bafite ibitangazamakuru bashobora guhabwa umurongo ibiganiro Perezida azaba agirana n’abaturage na bo bakabitambutsa.

Uyu muyobozi yavuze ko abiteguye bashobora kohereza ibibazo bakoresheje ’Hashtag’ ya #RBAHostsKagame.

Si kenshi Perezida Kagame akunze gutumirwa n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda gusa mu 2010 na 2011 yagiranye ibiganiro na Contact FM. Bwa mbere hari nyuma y’umunsi umwe atorewe kuyobora igihugu mu 2010; ikiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda; icya kabiri kiyoborwa na Charles Haba, wayoboraga ikiganiro cyitwaga “Crossfire”.

Abafite ibibazo bazahabwa urubuga rwo kubaza ibibazo bakoresheje telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga

      

Tanga igitekerezo

-->