Perezida mushya w’ubufaransa azanye iki gishya muri politiki y’igihugu cye?

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 10:52:44 Yasuwe inshuro 193

Emmanuel Macron umupererezida wa 25 uyoboye u Bufaransa nyuma y’impinduramatwara, umuhango wo kumushyikiriza ubutegetsi waranzwe n’udushya twinshi, bigaragara ko igihugu cy’ubufaransa gishaka impanduka nyinshi mu buryo bugaragara.

Mu ijambo Emmanuel Macron yavuze ko ari ibintu by’igikundiro, kandi bisa nko kongera kuvuka ugahabwa byose mu ntoki ngo ukore kandi uzakore ibikomeye mu kinyejana cya 21 Intego z’u Bufaransa muri iyi ni ugufata inshingano zitugarurira icyizere tukagera ku bisubizo byangombwa cyane cyane no ku ihungabana ry’ubukungu ryaranze akarere k’uburayi.

Akomoza k’uburayi yavuze ko bakeneye kongera ingufu mu muryango w’uburayi, kandi bugatezwa imbere kugirango tubugeze aho bugomba kugera bufite icyubahiro n’agaciro.

Nyuma yo gushyikirizwa ubutegetsi Emmanuel Macron n’akarasisi gakomeye yabanje kwakirwa n’ingabo zimusuhuza, abona kujya gusinya ibitabo byabugenewe nk’umukuru w’igihugu winjiye mu nshingano nshya kandi nk’umukuru w’ingabo w’ikirenga.

Perezida Emmanuel Macron kuri iki cyumweru yahise atangara inshingano, aho yasuye ingabo zasezerewe ku rugerero, ndetse asura ibiro by’umujyi wa Paris mu rwego rwo kureba uburyo habumbatirwa umutekano. Kuri uyu wa mbere akaba afite uruzinduko mu Budage aho aza kuganira na Chancelliere w’u Budage mu rwego rwo gufatanya kuzamura ubukungu, no kugarukana icyizere mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->