Perezida Kagame yitabiriye inama y’iminsi ibiri ku mutekano i Dakar

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/11/2017, Saa 21:27:37 Yasuwe inshuro 377

I Dakar muri Senegal hateraniye inama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ibihugu ku mugabane w’Afurika ndetse n’abandi bakomeye mu rwego rwo gushakira hamwe ingamba ku mahoro n’ibibazo by’umutekano byugarije uyu mugabane.

Ibibazo by’umutekano byugarije Afurika muri iki gihe no gushaka ibisubizo, ni yo ngingo nyamukuru ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abahanga mu ngeri zitandukanye mu by’umutekano.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall

Muri iyi nama yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu biza gucibwaho akarongo muri iyi nama, ku isonga harimo imitwe yitwaje intwaro, iy’iterabwoba, ibitero byisunze ikoranabuhanga, ubushimusi bw’amato n’uburyo ibi byose byakwirindwa.

Abategura iyi nama iba buri myaka ine, bavuga ko atari inama ibonetse yose, kuko ngo higirwamo ibibazo byugarije uyu mugabane, hakanashakwa icyakorwa.
Muri ibi harigwa ku buryo barimbura imitwe irimo iya Boko Haram muri Nigeria, uwa Al shabab muri Somalia ndetse n’indi igera kuri 16 ngo ikomeje guhungabanya umutekano w’Afurika.

Ibitekerezo bitangwa muri iyi nama, ni byo bigomba guha umurongo imyanzuro igomba gufatwa n’abakuru b’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa kuri uyu mugabane.
Nta wuzi niba icyifuzo cya leta y’ubufaransa cyo gushyiraho umutwe uhuriweho n’ibihugu by’uyu mugabane wo kurwanya iterabwoba, kiza guhabwa agaciro, ariko iki gihugu gikunze kumvikanisha ko Africa ari yo ikwiye kwishakira ibisubizo by’ibibazo byayo.

Iyi nama yanitabiriwe n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Bwana Moussa Faki Mahamat

Mu bindi biraje inshinga aba bategetsi harimo icyifuzo cy’ibihugu bitanu byibumbiye mu kiswe G5, ari byo Mauritanie, Mali, Niger, Burkina Faso na Tchad, ngo byifuza gushyiraho umutwe w’ingabo zirwanya iterabwoba, cyane ko ibi bihugu ari bimwe mu bikunze guhura naryo.

Perezida Kagame, yabwiye abari muri iyi nama ko umutekano muke wiyongera iyo batabashije gukorera hamwe; yongeraho ko Umutekano muke ugira amoko menshi, kuva ku kudacunga urujya n’uruza rw’abantu kugeza kuri politiki z’amacakubiri.

Perezida Kagame yasabye abanyafurika kwishyira hamwe bakirinda ababahitiramo uburyo bukwiye bwo kwirinda

Umukuru w’igihugu asanga ngo imbogamizi zose zaturuka ku mutekano muke zakurwaho no gukorera hamwe hagati y’ibihugu by’Afurika, kandi ngo nta na rimwe ibihugu by’Afurika bikwiye kureka uwo ari wese ngo abihitiremo uburyo bukwiye bwo kwirinda.

Cyakora hakwibazwa ikizafatwa nk’umwanzuro ku tundi duce turimo utw’ibiyaga bigari, nako kagaragara nk’akarimo imitwe irwanya za leta z’ibihugu muri aka karere.
Mu nama iherutse y’akarere k’ibiyaga bigari yateraniye muri Kongo Brazaville, hifujwe ko umute nka FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wahashywa mu maguru mashya.

Gusa haribazwa ikigiye gukorwa, nyuma yuko abakurikiranira hafi ibya politiki z’ibihugu byo muri Africa bakunze kumvikana banenga uyu mugabane kudashyira hamwe ngo ushakire umuti ibibazo kuri uyu mugabane.

Amafoto: Village Urugwiro


      

Tanga igitekerezo

-->