Perezida Kagame yateguje ingabo n’abapolisi umwaka utoroshye, abasaba kuba maso

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/12/2017, Saa 19:58:53 Yasuwe inshuro 763

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageneye ubutumwa ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018, aho yabashimiye ubwitange bagira yaba mu gihugu n’aho bajya kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, anabasaba guhora biteguye guhashya icyahungabanya umutekano n’ituze by’abanyarwanda.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza mwe n’imiryango yanyu Noheli Nziza n’Umwaka muhire wa 2018.”

Yashimiye ingabo z’igihugu uburyo zikomeje gukorana umuhate zitizigama mu kurinda u Rwanda n’abaturage barwo, ndetse anashimira abapolisi uburyo bitanze muri uyu mwaka kugira ngo habeho umutekano n’ikumirwa ry’ibyaha ku baturarwanda, aho abaturage bishimiye amahoro, umutekano n’umutuzo byatumye iterambere rikomeza nubwo habaga hari imbogamizi mu Karere cyangwa no ku isi.

Perezida Kagame yanashimye aboherejwe kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaza bagahesha ishema igihugu.

Mu butumwa bwe yagize ati “Impera z’umwaka ntabwo zatworoheye. Nta n’ubwo dukwiye kwitega ko n’umwaka wa 2018 uzaba woroshye. Nk’uko twagiye tubibona, Isi n’Akarere bigenda bihinduka mu buryo butuma habaho ibibazo by’umutekano harimo bimwe bigomba no guhashywa byihuse, bigakorwa neza kandi nta kuzarira. Ibi birabasaba guhora muboneye kandi mwiteguye"

Yavuze ko nubwo bitoroshye kumenya ahazaza, ariko indangagaciro zaranze ingabo z’igihugu ari zo zikwiye gukomeza kuziraga, kugira ngo zizanyuze u Rwanda mu bihe bibi rwahura nabyo, nk’uko zarurinze mu myaka yashize.

Yongeyeho ati “ Abanyarwanda hari icy’ingenzi bakeneye kwizezwa, za ndangagaciro zatumye twikura mu bibazo bitagira ingano, dutewe ingufu n’ubunararibonye, ubumenyi n’ibikoresho twagiye tubona uko ibihe byasimburanye, twizeye ko tuzigobotora ikibazo cyose cyadutera kandi umutekano n’ituze by’abaturage bacu bigahora birinzwe.”


      

Tanga igitekerezo

-->