Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside(Amafoto)

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 13/12/2017, Saa 12:18:27 Yasuwe inshuro 1118

Kuri uyu wa Gatatu umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yatashye ku mugaragaro Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum).

Iyi ngoro ibumbatiye amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyi ngoro yatashywe, igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye, uko Jenoside yateguwe igashyirwamubikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Mbere gato ya Jenoside hari hari batayo y’abasirikare 600 ba RPA (Armeé Patriotique Rwandaise) barindaga abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha hagati ya Leta yariho na FPR mu rwego rwo gusangira ubutegetsi.

Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni icy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare kibamo abarinda umukuru w’igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de Gardes Presidentielles).

Kimwe mu bishushanyo (monuments) bigize Ingoro y’umurage y’amateka ku guhagarika Jenoside.

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye kurugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.

Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu mutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Perezida Kagame areba amwe mu mafoto ari mu bigize iyi ngoro
Perezida Kagame, Makuza na Gen Kabarebe bagana ahari Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga Camp GP

Perezida Kagame yitegereza ifoto y’umusirikare wa APR ateruye umwana



Photos: Paul Kagame Offical Facebook Page


      

Tanga igitekerezo

-->