Perezida Kagame yanenze abagoreka ururimi rw’Ikinyarwanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/08/2019, Saa 14:16:12 Yasuwe inshuro 442

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasojwe Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689, mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yari afashe ijambo, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze abagoreka ururimi rw’Ikinyarwanda , avuga ko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco iba ikwiye gusigasirwa na buri wese kandi agaterwa ishema narwo.

Ati:"Kenshi nkunze kubivuga, njya numva Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari Ikinyarwanda.”

Yasabye ko mu bumenyi urubyiruko ruba rwahawe mu itorero, hakwiye no kongerwamo no kumenya neza Ikinyarwanda. Ati “Bamporiki hari abasaza wavuze, abantu bakuru baje gutanga amasomo, bigisha aba bana, ntabwo ari ukwigisha amateka gusa bajye bigisha n’Ikinyarwanda.”

Yatanze ingero z’amagambo amwe n’amwe akoreshwa nabi, mu mivugire cyane y’urubyiruko.

Ati:"Iyo umuntu avuga ngo yampaye, yampaye mu Kinyarwanda yampaye inka, yampaye iki, mwabihinduye ngo ni uguhereza, guhereza ni ibyo mu kiliziya, guhereza ni ugufata ikintu ukagihereza … ariko guha, yampaye, namuhaye, mwabihinduye guhereza byose.”

Urundi rugero yatanze ni ku bantu usanga bavuga nabi nk’ijambo ‘umuntu’ bakarivuga nabi rikaba ‘umunu’.

Ati: "Icya kabiri mu Kinyarwanda, mu ndimi za Afurika tuzi birashoboka kuba ari ikinyarwanda cyonyine uvuga ntu’ , ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’. Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ‘ntu’, ntabwo ari ‘umunu’.”

Yakomeje agira ati:"Hakaba gushya, ikintu gishya, shya. Ikintu gishya, ntabwo ari ikintu gisha. Iyo ushaka kuvuga ikinyuranyo cya Oya, ni Yego. Ntabwo ari "Ego’. Oya, Yego, ugakomeza. Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”

Yasabye abashinzwe umuco gufata iya mbere bagasigasira ururimi rw’ikinyarwanda birinda ko gikomeza gukoreshwa nabi mu buryo busa n’ubugezweho.

Ati: "Ndabirekera abantu b’itorero n’abandi bashinzwe umuco, urabyumva no ku maradiyo. Ikibi cyabyo ni uko babihinduye ikintu gihanze. Ni ibigezweho, ni imvugo y’abahanzi, ibyo nimubishaka mujye mubikorera aho bikwiye ariko tuvuge ikinyarwanda.”

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.
Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu mahanga n’abitegura kujyayo.

Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Itorero Indangamirwa rikaba rimaze kunyuramo urubyiruko rusaga 3000. Wongeyeho abasoje iri torero uyu munsi, bose hamwe bagera ku 3,767.











Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame