Perezida Kagame yaje ku mwanya wa mbere ku isi mu bakuru b’ibihugu basubiza cyane ibibazo n’ibyifuzo by’abamukurikira kuri Twitter

Yanditswe na Kuwa 2/06/2017, Saa 18:52:30 Yasuwe inshuro 307

Mu cyengeranyo Twiplomacy Study kigaragaza The annual Twiplomacy index shows cyangwa se inyigo ngarukamwaka igaragaza ibipimo by’ubwiganze bw’abakorera ibiganiro kuri twitter, bagaragaje ko Perezida Kagame w’u Rwanda ariwe uza ku mwanya wa mbere ku isi mu bakuru b’ibihugu baganira kandi bagasubiza bakoresheje twitter.

Perezida Paul Kagame abaye uwa mbere mu bakuru b’ibihugu ku isi bakoresha twitter basubiza abamukurikira ku kigero cya 79% by’abamubaza cyangwa bamuganiriza akabasubiza akoresheje twitter

Twitplomacy ikaba igaragaza ko Perezida Paul Kagame akunze guhana ibitekerezo binyuze biganiro kuri twitter ndetse n’akanaganira n’abagira ibyo banenga.

Muri iki cyegeranyo kikaba kigaragaza ko Perezida Kagame afite abamukurikira kuri twitter bagera kuri Miliyoni n’ibihumbi Magana atandatu. Bakaba bakomeza bemeza ko Perezida Kagame ashobora gukomeza kuza ku mwanya wa mbere mu basubiza cyangwa bagira icyo bavuga ku gitekerezo cyatanzwe kandi bakaganira bifashishije twitter.

Ku mugabane w’Africa by’umwihariko munsi y’ubutayu bwa Sahara Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni umwe mu bakuru b’igihugu ukurikirwa n’abantu benshi kuri twitter dore ko afite abasaga miliyoni 2, agakurikirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse Muhammadu Buhari wa Nigeriya.

Mu bandi bagarutsweho n’iki cyegeranyo bakoresha twitter bakoresha hashtag mu gutanga ibitekerezo ndetse no kuganira hano mu Rwanda, hari Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo.

Uretse abakuru b’igihugu cyangwa abanyapolitiki bakurikirwa binyuze kuri twitter, ku isi ya Ruremba Nyirubutungane Papa Francis niwe ukurikirwa n’abantu benshi binyuze kuri twitter aho abasaga miliyoni 33 bamukurikira kandi bakoresheje indimi zigera ku icyenda.

Ni inkuru dukesha rwandaeye.com

 Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->