Perezida Kagame yahinduye Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ikoranabuhanga

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 6/12/2017, Saa 19:18:09 Yasuwe inshuro 684

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga ryo mu w’2003 ryavuguruwe muri 2015 Perezida wa Republika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’uburezi mushya ari Dr Eugene Mutimura ndetse n’uw’ikoranabuhanga n’itumanaho Bwana Jean de Dieu Rurangirwa.

Minisitiri Dr. Mutimura asimbuye Musafiri Malimba wageze kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2015, ubwo yasimburaga Prof. Silas Lwakabamba.

Naho Rurangirwa abaye uw’ikoranabuhanga n’itumanaho asimbuye Philbert Nsengimana.

Nkuko kandi bigaragara mu itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’intebe Perezida Kagame yashyizeho Bwana Olivier Kayumba kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, naho Francis Musoni agirwa umunyambanga mukuru muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe

      

Tanga igitekerezo

-->