Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko rw’abanyamwuga

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick, MULINDWA Augustine Kuwa 19/08/2018, Saa 15:03:50 Yasuwe inshuro 597

Uru rubyiruko rugera ku bihumbi 2500 rw’abanyamwuga mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo ikoranabuhanga, politike, imyidagaduro, urwikorera n’abandi bahuriye i Rusoro ku kicaro gikuru cya RPF giherereye i Rusoro mu karere ka Gasabo, kugirango ruganire n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Mu gutangira ikiganiro umukuru w’igihugu Paul Kagame yabwiye urubyuruko ko yifuza kumva icyo urubyiruko rubaza Perezida, kuko nawe yibajije icyo yajyaga kubaza iyo biza kuba ari we bireba. Umukuru w’igihugu yakomeje asaba urubyiruko kurangwa no gukorera hamwe.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Kuri iki kibazo umukuru w’igihugu yahaye urubyiruko umukoro wo kubivaho bakanafata iya mbere mu kubirinda abandi babinywa.

Ati:"Mufate ingamba mudategereje polisi" Yongeraho ati:" Ntimukibuze amahirwe yo kubaho igihe kirekire,mbere yo kujya muri ibyo ibuka ko nawe ugomba kwigirira akamaro,wibuke Kandi ko umuryango wawe ugukeneye n’iguhugu kandi muri rusange."

Urubyiruko rwagarije umukuru w’igihugu ibyifuzo byarwo birimo ibyo gufashwa mu kwiteza imbere binyuze mu muco w’u Rwanda, gufashwa mu kuzamura ibikorwa bito bito baba batangiye, mu buryo bw’imisoro n’ibindi n’ibindi.


      

Tanga igitekerezo

-->