Perezida Kagame agiye kwikurikiranira ikibazo cy’uwahohotewe nta renganurwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 10:55:44 Yasuwe inshuro 2831

Hashize iminsi 6 umukobwa ufite amazina kuri Twitter ya Diane Kamali, agaragaje ko yahohotewe mu ruhame ariko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruramutererana.

Diane Kamali uvuga ko yahohotewe RIB nti murenganure

Mu butumwa yshyize kuri twitter yagize ati:” Nakubitiwe Muruhame n’umugabo witwa Dr Francis (GoodRich TV). Kuwa 16/07/2019 Mbimenyesha @RIBRwanda hashize amezi 2 atarahanwa. Ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye n’abayobozi bakomeye, bimwemerera guhohotera ntahanwe?"

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, narwo rubinyijije kuri twiiter rwamusubije ko ikibazo cyakiriwe.

Bagize bati:” Mwiriwe Diane, Ikirego cyawe cyarakiriwe kiranakurikiranwa, uzeguca aho watanze ikirego bakumenyeshe aho dosiye igeze. Kandi turakwizeza ko uzahabwa ubutabera kuko ntamuntu numwe uri hejuru yamategeko.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyijije kuri twitter yavuze ko bitangaje kuba umuntu yahohoterwa abashinzwe kumurenganura bagaterera agate mu ryinyo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba umuntu yahohoterwa RIB nti murenganure bitangaje ariko agiye kubyikurikiranira

Yagize ati:”Turabikurikirana tumenye neza icyabaye tunafate icyemezo gikwiye. Biratangaje niba RIB barabimenyeshejwe nti bakore ibyo basabwagwa gukora.”
Uyu mukobwa Diane Kamali kuri twitter yanashyizeho amashusho agaragaza uburyo yahohotewemo, n’uwo ngo yita umunyamafaranga.

Kugeza ubu nta makuru ahari niba uyu mugabo uvugwaho guhohotera uyu mukobwa yaba ari gukurikiranwa, gusa turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Hashize iminsi 6 Diane Kamli agaragaje ko yahohotewe RIB ikamutererana
RIB yari yabwiye uyu mukobwa ko ikirego cye cyakiriwe
Diane Kamali kuri twitter yashyizeho amashusho yerekana uko yahohotewemo
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba umuntu yahohoterwa RIB nti murenganure bitangaje ariko agiye kubyikurikiranira
Diane Kamali yavuze uburyo yahohotewemo
Kuri twitter abantu batanze ibitekerezo bitandukanye
Ibikerezo byakomeje gutangwa