Paul Kagame nawe agejeje kandidatire ye muri NEC

Yanditswe na Kuwa 22/06/2017, Saa 13:04:55 Yasuwe inshuro 319

Saa 12:30 zo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Land Rover kugira ngo atange kandidatire ye.

 

Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, n’abanyamuryango barenga Magana abiri ba FPR Inkotanyi bari bamuherekeje

Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangaga kandidatire ye
 
 

L

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n'abantu benshi.

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n’abantu benshi.

RPF Inkotanyi yabukereye ndetse yahagurukije abanyamuryango bayo benshi, ubu abarenga 100 bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteguye kugaragaza ko bamushyigikiye.

Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.

Abanyamuryango ba RPF bageze kuri NEC ngo bashyigikire Umukandida wabo.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) bahagaze ku ibaraza ry’inyubako bakoreramo bategereje Perezida Kagame utegerejwe kuri NEC, nawe azanye ibyemezo bimwemerera kuba umukandida.

Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.

Abakozi ba RRA bategereje Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame nawe amaze kugera kuri NEC, aho yari ategerejwe n’abantu benshi barimo abakozi mu nzego za Leta n’ibigo bya Leta babarizwa muri RPF-Inkotanyi.

Televiziyo zinyuranye zakurikiranye uyu muhango Live.

Televiziyo zinyuranye zakurikiranye uyu muhango Live.

Kimwe n’abandi bose bashaka kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, ndetse amubaza ibyangombwa byose bisabwa ushaka kwiyamamaza.

Perezida Kagame asinya ku nyandiko yemeza ko atanze Kandidatire ye.

Perezida Kagame asinya ku nyandiko yemeza ko atanze Kandidatire ye.

Perezida Kagame kandi yaje gutanga Kandidatire ye aherekejwe n’Umukobwa we Ange Kagame. Mu gusohoka aho NEC ikorera basohotse bari kumwe bakomerwa amashyi n’abantu benshi.

 
 

      

Tanga igitekerezo

-->