ONU yasabye RDC gufatanya gukora iperereza ku rupfu rw’abagenzuzi bayo bishwe

Yanditswe na Kuwa 6/05/2017, Saa 12:01:08 Yasuwe inshuro 196

Akanama gashinzwe mu mutekano ku isi kategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugaragaza ubufatanye mu gukora iperereza ry’abagenzuzi abibiri b’umuryango w’abibumbye biciwe mu ntara ya Kasayi yo hagati.

Aba bagenzuzi b’umuryango w’abibumbye barimo umunyamerika Michael Sharp n’umunyasuwede unafite ubwenegihugu bw’igihugu cya Chili Zaida Catalan bashimutiwe muri ntara ya Kasayi yo hagati, nyuma bazakwicwa bajugunywa mu byobo rusange bikunze kwicirwamo abaturage bo muri kano gace.

Ubufaransa nk’igihugu kiyoboye akanama gashinzwe umutekano ku isi basohoye itangazo risaba igihugu cya Congo kugaragaza ubufatanye bwo gukora byihuguse kandi byuzuye iperereza ku rupfu rw’aba bagenzuzi b’umuryango w’abibumbye biciwe muri iki gihugu .

Akanama k’umuryango w’abibumbye kakaba kahise gashyiraho komisiyo ishinzwe iperereza ndetse no kumenya amakuru nyakuri ku bwicanyi bukomeje gukorerwa mu ntara ya Kasayi yo hagati, abishwe bakajugunywa mu byobo rusange .

Icyakoze ubu bwicanyi bukaba bushinjwa inyeshyamba zishyigikiye umutware gakondo Kamuina Nsapu uherutse kwicwa mu kwezi kwa Kanama 2016 agabweho ibitero bya gisirikare ari nabwo nyuma tariki ya 12 Werurwe baje kuvumbura ibyobo rusange byiciwemo abantu hakoreshejwe amashoka, imitarimba, amafuni ndetse n’imitarimba.

Kugeza ubu hamaze kuvumburwa ibyobo rusange bigera kuri 40 byicirwami abantu mu ntara ya Kasayi yo hagati n’izindi ntara bituranye. Kuva mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize mu ntara ya Kasayi yo hagati no mu ntara ebyiri bituranye hakomeje kwiganza ubwicanyi bukomeye kandi bukozwe by’agashinyaguro. Ibyo bikaba bimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 400 .

Akanama gashinzwe umutekano ku isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bikaba byahagurukiye kugirana ubufatanye mu gukora iperereza ku rupfu rw’abagenzuzi babiri b’umuryango w’abibumbye biciwe muri Kongo.

Icyakoze umuryango w’abibumbye ukaba ukomeza gushinja inyeshyamba za Kamuina Nsapu gukoresha abana mu gisirikare, babashora mu bwicanyi bukorerwa muri izi ntara za Kasayi n’izindi zituranye naho.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na MAGERA Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->