Nyungwe:Haracyari ibikorwa bya muntu byangiza pariki bigatuma hari inyamaswa zigenda zizimira burundu

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 30/01/2018, Saa 11:50:41 Yasuwe inshuro 320

Ubuhigi,Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inkongi y’umuriro n’ibindi, nibyo byabaye nyirabayazana mu gutuma hari zimwe mu mu nyamaswa zirimo imbogo n’inzovu zicika burundu muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu myaka yashize.

Mu myaka yashize abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe bumvaga ko imibereho yabo igomba kuba ishingiye kuri iyi Pariki;ibintu byagize ingaruka ziremereye ku nyamaswa zo muri iyi Pariki byanatumye zimwe mu nyamaswa zicikamo burundu.

Muri iyi minsi ibyo bikorwa hari aho bikiri gusa inzego zibishinzwe zashyizeho amategeko ahana uwavogereye Pariki.

Nubwo bimeze bityo guhana abahamwe n’ibyaha byo kwangiza pariki ya Nyungwe rimwe na rimwe bijya bibangamirwa no kubura ibimenyetso bihagije bityo abaketsweho icyo cyaha bakarekurwa.

Umunyamategeko Ngabo Bisetsa Nehemia asanga gufata amafoto no gukora inyandiko isobanura ahafatiwe ukekwaho icyaha byaba igisubizo cy’iki kibazo.

Me Ngabo ati:"Ubwo rero iyo umuntu afatiwe muri Pariki ntafotorwe, nta nakorerwe inyandiko ngo ayishyireho umukono hari i gihe agera imbere y’izindi nzego akabihakana, ariko rero iyo umuntu wamufotoye ari mu ishyamba rwagati, hagaragara ibyatsi byose bigaragaza ko ibyo bintu utabihindura kandi bigaragara ko ibyo bintu utabihimbye, byagorana ngo abihakane ndetse n’umucamanza yabishingiraho afata icyemezo."

Mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda harimo ingingo ya 416 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti ,cyangwa se kwica inyamaswa ahanishwa igifungo kingana n’amezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 300 kugeza kuri milliyoni 2.

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe bwo bwemeza ko nkuko byakozwe muri pariki y’Akagera bazana intare, hari igitekerezo ko inzovu zizagarurwa muri iyi ariko ngo bikazabanzirizwa no kubanza gukora ubushakashatsi no gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage akamaro k’izo nyamaswa.

Ubuhigi ku Isonga mu byatumye inzovu n’imbogo zizimira muri Nyungwe
Mu gihe nta gikozwe hari impungenge ko hari izindi nyamaswa zishobora kuzimira

      

Tanga igitekerezo

-->