Nyuma yo kutubahiriza ibihano yahawe, Radiyo Ubuntu butangaje yahagaritswe burundu

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 24/04/2018, Saa 17:08:41 Yasuwe inshuro 871

Ikigo ngenzura mikorere mu Rwanda (RURA) cyatangaje ko Radiyo Ubuntu butangaje yambuwe uburenganzira bwo kongera kumvikanira mu gihugu nyuma yo kutubahiriza ibihano iyi radiyo yari yarafatiwe mu mezi ashize.

Mu itangazo iki kigo cyashize ahagaragara ryerekanaga ko Radiyo Ubuntu butangaje ivanywe ku murongo burundu kandi ko yambuwe icyemezo cy’imikorere nk’igitangazamakuru hano mu Rwanda.

RURA ikaba inatangaza kandi ko iyi radiyo itahaye agaciro ibyo yari yategetswe kandi ikaba yaratanze ibisobanuro bidahagije.

Iyi radiyo yari imaze amezi agera kuri atatu itumvikana ku murongo bitewe n’ikiganiro yatambukije cyatanzwe ku wa 29 Mutarama 2018 gitanzwe n’umuvugabutumwa NIYIBIKORA Nicolas aho yumvikanye apfobya ndetse asebya igitsina gore agaragaza ko Umugore ntacyo amaze.

uyu muvugabutumwa kandi ntiyanenze igitsina gore gusa kuko yasebeje n’imyemerere y’andi madini cyane cyane Abagatolika.

Iyi radiyo ntiyubahirije itegeko nomero 004/R/MR-MCA/RURA/2017 ryo ku wa 30 Kamena 2007 rigena ibitangazamakuru kubaha no guha agaciro imyemerere, umuco n’imyizerere by’Abanyarwanda ikaba yari yarahawe ibihano birimo gutambutsa ikiganiro kivuguruza icyo yari yatambukije, gufunga mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse igatanga na mafaranga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda(2 000 000).

Iyi radiyo ikaba yahawe igihe cy’iminsi ibiri cyo kujuririra iki cyemezo uhereye umunsi iri tangazo ryasohokeye.


      

Tanga igitekerezo

-->