Nyuma yo gukozanyaho n’ingabo za Congo, RDF irasaba ko hakorwa iperereza

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 16/02/2018, Saa 07:42:23 Yasuwe inshuro 677

Nyuma y’imirwano yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda n’iza Congo, ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), gukora iperereza.

Mu nama yahuje iri tsinda n’ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ingabo za FARDC zavogereye ibirindiro by’iz’u Rwanda biri ahitwa Mutara mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari, Umudugudu wa Terimbere, ku wa 13 Gashyantare saa moya za mu gitondo.

Yavuze ko ubusanzwe imipaka y’ibihugu byombi ibungabungwa neza mu rwego rwo kwirinda ko imitwe y’abarwanyi nka FDLR n’abandi yahungabanya umutekano mu karere. Yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zavogerewe hakabaho kurasana, abasirikare batatu ba Congo bagapfa, bagateshwa intwaro n’ibindi bikoresho.

Ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (JVM) zahuye niz’u Rwanda

RDF yasabye EJVM kugenzura impamvu yihishe inyuma y’uko kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, ikagera ahabereye imirwano igatangaza ibyavuyemo ku bihugu byombi. RDF kandi yahakanye ibivugwa ko ari yo yavogereye RDC kuko ibyo birindiro byayo bihamaze imyaka itanu kandi bizwi.

Biteganyijwe ko iri tsinda rijya ahabereye ibyo bitero kuri uyu wa gatanu kugira ngo barusheho kumenya impamvu y’ibi bitero ndetse n’uburyo byahagarikwa burundu.


      

Tanga igitekerezo

-->