Nyuma y’uko Perezida avuze ko agiye kwikurikiranira uherutse guhohotera umukobwa yamaze kugezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/09/2019, Saa 15:27:12 Yasuwe inshuro 780

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2019,nibwo urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwumvise iburana rya Dr Francis Habumugisha usaba kurekurwa by’agateganyo, ushinjwa guhohotera abakobwa barimo uwitwa Kamali Diane yakubise urushyi ndetse n’undi witwa Mary Magdalene Nzaramba yatukaga ibitutsi bikomeye ubwo bari mu nama.

Bikaba bibaye myuma ny’iminsi micye, umukuru w’igihugu yanditse kuri twitter ko agiye kwikurikiranira iby’iki kibazo.

Abashinjacyaha bavuze ko kuwa 15 Nyakanga aribwo uyu Dr Francis Habumugisha yakubise Kamali amuziza ko ngo yafataga amajwi ibitutsi yatukaga uyu mugenzi we Nzaramba ndetse yarangiza akamuvunira na telefoni.

Nzaramba we yashinje Dr Francis Habumugisha imyitwarire idahwitse n’imiyoborere mibi.Yavuze ko uyu mugabo yamututse ndetse amutesha agaciro imbere y’abantu ariyo mpamvu Kamali yagerageje gufata amajwi akoresheje telefoni ye.Dr Francis amenye ko ari gufatwa amajwi yahise amukubita urushyi ndetse avuna iyi telefoni.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Francis Habumugisha yatutse Nzaramba ku babyeyi ndetse amubwira gufunga umunwa kubera ko ngo ari umwana,ubwo yagaragazaga ibitagenda neza muri kompanyi yitwa Alliance Motion.

Dr Francis Habumugisha yabanje guhakana ibyo yashinjwaga n’ubushinjacyaha byo gukubita Kamali ariko nyuma aza kwigarura yemera ko yamukubise agashyi gato.Habumugisha yahakanye ibyo ashinjwa byose ndetse asaba ko yarekurwa.

Imbere y’urukiko,Habumugisha yavuze ko yagize uburakari ndetse akubita Kamali ubwo yamenyaga ko ari gufatwa amajwi gusa ngo aka gashyi yamukubise ntabwo kari gakanganye byatumye ubushinjacyaha buhita bufata telefoni yamenye buyihereza umucamanza.Urukiko kandi rwarebye video ya CCTV igaragaza uko byagenze yafashwe kuwa 15/07/2019.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Dr Francis Habumugisha atarekurwa kuko ngo hari ibyaha byinshi akekwaho bityo ngo ageze hanze gato yahinda yica ibimenyetso.
Habumugisha yavuze ko Kamali na Nzaramba bari bahanganye mu bucuruzi.Ngo bari bahagarariye indi kompanyi ikora nk’ibyo akora muri Uganda ndetse ngo bakoreraga mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko ndetse ngo niwe wenyine wari ufite ibyangombwa wenyine mu Rwanda.

Habumugisha yavuze ko aba bakobwa babiri bashakaga kumugambanira ngo afungirwe muri Uganda kuko ngo bagiye baha abayobozi b’iki gihugu amafoto ari kumwe n’abo mu Rwanda kugira ngo nasubira muri iki gihugu bazamufate bamufunge bamwita maneko.Ngo iyi niyo ntandaro y’inzigo yari hagati yabo.

Umucamanza amubajije aho guhangana muri business bihuriye no gukubita ndetse no kumena telefoni ya kamali yavuze ko yazabiranyijwe n’uburakari kubera ko ngo bashakaga kumufungisha muri Uganda ndetse bakaba bamufataga n’amajwi.

Habumugisha yasabye kurekurwa kubera ko ari umuturage w’intangarugero,ukorera igihugu ndetse ngo afite imitungo myinshi ku buryo atayita ngo ahunge.

Habumugisha yavuze ko yegereye Kamali bakemura ikibazo bari bafitanye ndetse ngo yamuhaye amadolari $300 kugira ngo agure telefoni nshya angana na 200, 000 FRW kandi ngo aruta ayo yayiguze.

Uburanira Habumugisha witwa Tharcisse Idahemuka yavuze ko video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Kamali bamukubita batayemera, kuko ngo itagaragara neza ndetse asaba urukiko kuyitesha agaciro ibintu bitakiriwe neza n’abari mu rukiko bahise batangira kujujura ndetse bemeza ko n’ubusanzwe Habumugisha asanzwe ahohotera abantu.

Habumugisha yavuze ko ibyavuzwe ko afite abantu bafite amazina akomeye bamurinda ari ibinyoma.

Umwanzuro w’urukiko ku byerekeye gufungwa no gufungurwa by’agateganyo kwa Dr Habumugisha Francis uzamenyekana kuwa Kabiri taliki ya 17 Nzeri uyu mwaka.

Sce: Umuryango.rw

Sce: Internet