Nyuma y’ubusabe bwa perezida wa Repubulika, i Kigali hakozwe umukwabu wo guhiga mukorogo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/11/2018, Saa 16:55:31 Yasuwe inshuro 483

Nyuma yaho perezida wa Repubulika asabye ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu zagira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’, uyu munsi i Kigali hakozwe umukwabu wo guhiga amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo.

Uyu mukwabu wakorewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi rwagati birimo Downtown, Cartier Matheus n’ahandi hirya no hino mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko atari u bwa mbere iyi gahunda ibaye cyane ko biteganywa n’Itegeko No 47 ryo ku wa 14 Mutarama 2013, rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti.

CP Kabera yagize ati “Icyo abanyarwanda bakwiye kumenya, kubicuruza, kubikoresha binyuranyije n’amategeko ikindi bakwiye kumenya ni uko byangiza umubiri wabo kandi uretse no kwangiza umubiri urumva harimo no guhomba.”

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No 20/38 ryo ku wa 26 Gashyantare 2016, rigena urutonde rw’ibintu 1342 binoza kandi bisukura umubiri bitemewe mu Rwanda.

I bije nyuma yaho kuri iki cyumweru uwitwa Fiona Kamikazi yanditse kuri twiter ati “Ndatekereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bukumira kwitukuza, ubukangurambaga bukomeye kuko biri gufata indi ntera.”

Ubutuwa bwa Fiona Kamikazi kuri twitter

Undi witwa Maurice Kayisire yunzemo ati “Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Kwitukuza ni ikibazo muri sosiyete, ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge cyatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe ariko ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera ari nayo mpamvu bugikenewe kugira ngo abantu bahindure imyumvire.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yanditse kuri Twitter asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu gufata ingamba mu maguru mashya.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Abinyujije kuri twitter, perezida Kagame yasabye ko mukorogo ihagurukirwa byihutirwa

Mu Rwanda amavuta yo kwisiga yemewe gucuruzwa ni atarengeje hydroquinone iri ku kigero cya 0,07% gusa hari n’afite iki kinyabutabire ku kigero cya 2% akigaragara ku masoko amwe n’amwe yo mu Rwanda. Inzobere mu by’ubuzima zo zivuga ko aya mavuta agira ingaruka zitandukanye kuko aho guhindura uruhu birwangiza.


      

Tanga igitekerezo

-->