Nyuma y’igitero cyagabwe mu Kinigi 14 bakahasiga ubuzima, ubukerarugendo mu birunga burakomeje

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 8/10/2019, Saa 06:05:37 Yasuwe inshuro 167

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje muri parike y’ibirunga n’izindi parike zose z’igihugu ndetse n’ahantu nyaburanga kandi ko abasura parike y’ibirunga bafite umutekano nk’ibisanzwe.

Ibi RDB yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 05 Ukwakira 2019. Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019, hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu z’umugoroba, abagizi ba nabi bateye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi bakicisha abaturage 14 intwaro za gakondo n’amasasu ndetse n’abandi bagakomereka.

Itangazo rya RDB riragira riti, “RDB iramenyesha abantu bose ko ibikorwa by’ubukerarugendo bukomeje gukorwa nk’uko bisanzwe muri Parike y’ibirunga no mu zindi parike z’igihugu ndetse n’ahantu nyaburanga mu Rwanda nyuma y’ikibazo cy’umutekano muke aho abitwaje intwaro bataramenyekana bateye abaturage mu murenge wa Kinigi, mu majyaruguru y’u Rwanda.”

Mu itangazo RDB yakomeje ivuga ko inzego z’umutekano zagaruye amahoro na gahunda ngo abasura parike y’ibirunga bakomeje kugira umutekano nk’uko byahoze. RDB yanasubiyemo ko amagana y’ibihumbi by’abakerarugendo basuye parike y’ibirunga mu myaka 20 ishize nta kibazo cy’umutekano muke bigeze bagira.

RDB yasoje itangazo ivuga ko umutekano ari ikirango cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda kandi ko uzakomeza kuba nyambere bakaba bizeye kwakira abashyitsi bose mu Rwanda.
Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 5 mu bagabye igitero mu Kinigi na ho 19 bo bararashwe.Abafashwe bavuga ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana akaba ari umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda zitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Abenshi mu bagize uyu mutwe bawinjijwemo bakuwe muri Uganda bababeshya ko bagiye kubaha akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro muri Congo ahitwa I Walikale kandi kazabahemba amadorali menshi. Bavuye muri Congo bagaba igitero bazi ko baje gufata u Rwanda ndetse n’abayobozi babo babasezeranije ko nibafata igihugu buri umwe bazamuha ishimwe ry’amafaranga, inzu nziza cyangwa imodoka.

Izi nyeshyamba zinjiriye igihugu ziturutse muri parike y’ibirunga ari 45 zifite n’imbunda 38. Ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 30, bavuga ko binjiye iyi mitwe bavuye muri Uganda bakaba bakomoka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ari two Burera, Musanze, Kirehe na Gisagara.