Nyuma y’Arsenal, urubuga rwa Alibaba narwo rugiye kujya rwamamaza u Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/10/2018, Saa 09:21:03 Yasuwe inshuro 737

Ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza, umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rugiye kugirana amasezerano na Kompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet ‘Alibaba Group’, yo kwamamaza ubukerarugendo na serivisi zijyana na bwo ku rubuga rwayo.

Akamanzi yavuze ko ibiganiro byarangiye ndetse yongeraho ko nyuma y’amasezerano na Arsenal ndetse na filimi ya Rwanda: The Royal Tour yari igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Amerika by’umwihariko, bagiye no gutangira kujya ku yandi masoko.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Tujya ku yandi masoko nk’u Bushinwa. Mu mpera z’uku kwezi tuzatumira bamwe muri mwe, mu muhango wo gusinya amasezerano na Alibaba. Ibiganiro byararangiye, tuzashyira ubukerarugendo bw’u Rwanda kuri Alibaba”.

Aya masezerano ateganyijwe gusinywa kuwa 31/10/2018, ari mu murongo wo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda aho biteganyijwe ko abafite serivisi z’ubukerarugendo bazaba bemerewe kwamamaza serivisi zabo kuri Alibaba.

Aya masezerano azaba aje akurikiye andi nk’aya yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe yo mu bwongereza y’Arsenal, aho yamamaza ukukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu kwambara ikirango cya Vist Rwanda ku mipira yabo.

Abakinnyi ba Arsenal yo mu bwongereza bambara ikirango cya Visit Rwanda ku mipira bakinana

Gusa nubwo Leta y’u Rwanda ivuga ko aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda nka rumwe mu nzego zinjiza agatubutse, hari bamwe badatinya kunenga aya masezerano bavuga ko amafaranga ashorwamo ari menshi yagakwiye gukoreshwa mubindi bikorwa by’amajyambere bifitiye inyungu abaturage, aho bashingira kukuba u Rwanda rukiri munzira y’amajyambere kandi rugihabwa inkunga n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byateye imbere.


      

Tanga igitekerezo

-->