Nyirabayazana w’isenyuka ry’ingo z’ubu ni Nyamugore cyangwa ni Umugabo?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/12/2017, Saa 18:13:52 Yasuwe inshuro 968

Muri iyi minsi bivugwa ko ubuzima bwahindutse mu ngeri zose,kandi ni koko iterambere ririgaragaza mu bice byose. Nubwo bimeze bitya ariko abashakanye kwishimira ibi byiza biragoye kuko ngo ibishuko byragwiriye. Abagore n’abagabo bitana ba mwana ariko cyane cyane isenyuka ry’ingo rimaze gukaza umurego ryitirirwa abagore cyane cyane.

Mperutse kujya gusura umuvandimwe mu bice bya Kimironko aho bita kwa Nayinzira,ariko natashye amasaha y’umugoroba.

Nagiye gutega imodoka ngo ntahe Kimihurura ariko namwe murabizi umurongo w’abagenzi ba Kigali mu masaha y’umugoroba sinashoboye guhita nyibona.

Gusa nyuma gato haje akavatiri (voiture),jyewe n’abandi bagabo 3 nundi mugore umwe tuyinjiramo kuko nyirayo yavugaga ko ashaka uwo yafasha urugendo.

Tugitsimbura nibwo ikiganiro cyatangiye, sinzi uko twageze mu birebena n’imibanire y’ingo bitewe n’umukobwa twari tunyuzeho yambaye akajipo kagufi batangira kuvuga bati dore rero aho ingo zihera zisenyuka. Bati:"Nkuriya se wamuzana mu rugo ngo azubake koko?"

Nubwo umudamu twari kumwe yavugiraga uwo mukobwa agahamya ko ashobora kwitwara neza ubwo azaba ashatse, wumvaga abagabo turi kumwe bavugana agahinda cyane cyane bagatanga ingero ku ngo zabo.

Umwe muri bo ati:" Agahinda kagiye kuzanyica neza neza. Umugore w’iki gihe uritanga ugakora uko ushoboye ukamwitaho, ariko rwose ugatangazwa no kubona afite umugabo wundi wita ku musatsi we, akagira undi wita ku nzara, umugurira ibigezweho n’abandi. Ubu se umugore wanjye hari cyo ntamukorera, kuki abirengaho?"

Nagendaga nicecekeye ariko nteze amatwi iki kiganiro ariko umwe ahita ampindukirana ati "Ese ko utavuga bene utu dusore tuturumbiriza abagore?"

Akomeza kumpata ibibazo ati:" Tinya Imana, uko ungana uko umaze kuryamana n’abagore bangahe bafite abagabo?"

Nahise ngwa mu kantu kuko nakekaga ko bidashoboka ko umugore w’umugabo yaca inyuma umugabo we kubera umwana w’umuhungu.

Cyakora namukuriye inzira ku murima mubwira ko nta mugore ndaryamana nawe nubwo atanyuzwe.

Umwe muri bo abonye ko ntanyuzwe ati "Ufite umukobwa mukundana?" Nti "Ndamufite" ati " Niba ushaka kwemera neza ibyo nkubwira mpa nimero ye nkwereke muhamagare mubeshyabeshye urebe ko aka kanya adafata aka moto akaza kundeba kandi ninshaka arandaza."

Ubwoba bwaranyishe cyakora aho twari tugeze aho twajyaga mpita mva mu modoka umugabo akomeza kumpanura ambwira ko niba niringira ko mfite umukunzi ntacyo mfite cyo kwirata kuko uwabishaka wese yamutwara aho ashaka kandi akagaruka akitwa uwange.

Nahise nerekeza imuhira ariko ngenda numva natunguwe cyane bintera kwibaza ikibazo kigira kiti " Ese ari abagore n’abagabo bubu ni bande bashukika cyane, bigatuma ingo n’inkundo zisenyuka buri munsi?"


      

Tanga igitekerezo

-->