Nyaruguru: Urugamba rw’amasasu rwarangiye turi ku rugamba rw’iterambere-Meya Habitegeko Francois

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/02/2018, Saa 19:29:06 Yasuwe inshuro 248

Guhemba abarinzi b’igihango, abatsinze amarushanwa y’imivugo, amakipe yatwaye ibikombe mu mikino ya sitball, na Volleyball, gutanga ubutumwa bwaranze intwali z’U Rwanda no gushishishikariza abaturage gukora cyane kugirango bikure mu bukene no kurinda ibyo intwali z’U Rwada zabagejejeho, ni bimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwali mu Karere ka Nyaruguru ku nshuro ya 24.

umuyobozi w’aka Karere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye abari aho ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu abanyarwanda bakaba bari ku rugamba rw’iterambere.

Yagize ati: "Ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu abanyarwanda turi ku rugamba rw’iterambere. Bivuze iki? Abayobozi tubereyeho kugirango tubafashe mu rugamba rw’iterambere, tubahe ibikorwaremezo birimo iyo mihanda ibafasha mu migenderanire n’abandi ari nabyo bizabafasha kugeza umusaruro ku masoko."

Bamwe mu baturage bvuga ko babizi ko intwali z’u Rwanda arizo zahanze u Rwanda bo nk’abanyarwanda ngo icyo basabwa kikaba ari ugusigasira ibyagezweho bakarurinda gusubira inyuma.

Bavuga kandi ko leta yabashyiriyeho gahunda zitandukanye zirimo VUP, n’ubudehe ngo bagomba kubyitabira ibyo bakuyemo nti bagisesagure bakiteza imbere. Bakanashimangira ubumwe ngo bakanirida amacakubiri.

Bamwe mu barinzi b’igihango bahembwe barimo Umurerwa Consolle wafashije abafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n’imfubyi, Donatille Mukakagaba wafashije gushinga ishyirahamwe ry’ubumwe n’ubwiyunge agahuza abakoze jenoside n’abayikorewe ndetse na Mutumwinka Selaphine watoranijwe mu kagali kubera guhisha abantu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ndetse hanahembwa Mucunguzi Joseline igihembo cy’amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30.000 Frws) biturutse ku kuba yarahimbye umuvugo uvuga ku butwari agahiga abandi.

Uyu munsi w’intwali hirya no hino mu Rwanda wizihirijwe mu midugudu aho abaturage bahawe ubutumwa butandukanye bukubiyemo ibigwi n’ubutwari bwaranze intwali zitangiye u Rwanda twibuka kuri uyu munsi w’itariki ya 1 Gahyantare. Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro 3 aribyo: Imena, Imanzi, n’ ingenzi.


      

Tanga igitekerezo

-->