Nyaruguru: Urubyiruko rurasabwa kugira umuco w’ubutwari

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/05/2018, Saa 09:41:06 Yasuwe inshuro 648

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba urubyiruko kugira umuco w’ubutwari kugirango ibibi igihugu cyanyuzemo ntibizongere ukundi.

Ibi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bisizi Antone yabisabye urubyiruko ubwo muri aka karere bibukaga ku nshuro ya 24 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ati:” Dufite n’izindi ntwari zitanze mukwiye kureberaho kugirango namwe mwitangire igihugu. Duharanire ko ibibi twanyuzemo bitazongera kubaho ukundi. Twirinde icyaducamo amacakubiri, tuvuge ngo twebwe urubyiruko twahisemo ubumwe bw’abanyarwanda, twahisemo ubutwari.”

Boniface Mutuyimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi watanze ubuhamya, yavuze ko byari bikomeye ariko ashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari RPA zahagaritse Jenoside, kuko ngo nyuma yo kurokoka yaje no kwiga, ubu akaba ari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali.

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi rusaga 531 bari mu itorero ry’inkomezabigwi, urugerero ruciye ingando mu Ntara y’Amajyepfo ruri kubera mu Karere ka Nyaruguru, nabo bari baje kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi babwiye www.rwandadailynews.com ko nk’imbaraga z’ejo hazaza bimirije imbere icyabateza imbere cyane ko na Leta yanabashyiriyeho uburyo bubafasaha kwiteza imbere.

Muri uyu muhango wo kwibuka urubyiruko, abayobozi bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itanu n’umunani .

Urubyiruko ruri mu itorero ry’urugerero ruciye ingando mu Ntara y’Amajyepfo



      

Tanga igitekerezo

-->