Ministiri Rose Mary Mbabazi ntiyumva ukuntu umukobwa urangije amashuri bamushukisha irindazi bakamutera inda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/06/2018, Saa 09:37:59 Yasuwe inshuro 1785

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yabibajije urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoje urugerero ruciye ingando mu ntara y’Amajyepfo, inzira bicamo ngo umwana w’umukobwa urangije segonderi bamushukishe amandazi bakamutera inda.

Ibi yabibabajije ubwo yabasorezaga urugerero ruciye ingando bari bamazemo ukwezi gusaga mu karere ka Nyaruguru.

Minisitiri asanga umuntu urangije amashuri yisumbuye aba ajijutse ku buryo ntawamushuka ngo bishoboke.

Ati:”Umwana w’umukobwa urangije segonderi, umaze gusobanukirwa ukamenya ko ejo he ari heza bamushukisha amandazi bakamutera inda? Mwebwe mwarabirenze.Mugende mufashe bagenzi banyu. Ntushobora kugera ku bintu utagambiriye. Nimusubira mu midugudu mufashe abayeyi mubereke ubumenyi mufite.”

Bamwe mu baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko uru rugerero ruciye ingando barwigiyemo byinshi bizarufasha mu mibereho yarwo.

Umwe ati: “ Nabwiye Minisitiri ko twahigiye guhirika ubuhendabana kuko buryohera buhanda bugasiba isura yagusabanuraga ndetse sinigurisha ubu ni intwaro, ni akajambo dutsindisha. Twatojwe gutora ishyaka ry’u Rwanda kandi bizadufasha mu mibereho yacu.”

Mu byo uru rubyiruko 531 rwaturutse mu tugari tugize intara y’Amajyepfo rwakoze mu gihe gisaga ukwezi harimo kubaka amazu 12 harimo 9 ya kijyambere yatwaye miliyoni zisaga 85 z’amanyarwanda.

Basannye kandi inzu 28, bubaka ubwiherero 87, bakoze uturima tw’igikoni 146, bubatse ibikoni 46, ibiraro by’amatungo 9, n’udutanda tw’amasahane 18 n’ibimoteri 18.

Mu byo bagaragaje nk’ibyifuzo kugirango urugerero rutaha ruzagende neza harimo nko kuzajya boherezamo abantu bafite ubumenyi bwihariye nko kugeza amashanyarazi n’amazi mu mazu, kubaza ibitanda, ameza n’intebe kugirango umusaruro w’urugerero uziyongere.

Abayobozi batandukanye bari babyitabiriye
Minisitiri w’urubyiruko ataha amazu y’ubatswe n’abashohe urugerero ruciye ingando.
Amwe mu mazu 9 yubatswe n’urubyiruko rushoje urugerero yatwaye asaga miliyoni 85

Rukundo Emmanuel/ rdn Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->