Nyaruguru: Umuvunyi mukuru yakemuye ibibazo birimo n’icy’umugore ufitanye ikibazo na gitifu w’akagari

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/01/2019, Saa 09:32:29 Yasuwe inshuro 268

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, mu rugendo akomeje kugirira mu karere ka Nyaruguru, yageze mu murenge wa Rusenge akemura ibibazo byinshi birimo n’icy’umugore wavugaga ko amaze igihe afitanye ikibazo na gitifu w’akagari ka Cyuna.

Uyu mubyeyi utuye mu mudugudu wa Cyuna mu Kagali ka Cyuna, witwa Nyirabaserire Alphonsine avuga ko yaguze isambu n’uwitwa Hakorimana mu myaka 7 ishize, amafaranga ibihumbi 35 by’u Rwanda. Hanyuma kuri ubu, ngo uwitwa Tembasi bivugwa ko ahagarariye umuryango wa Hakorimana, ngo afatanyije na Gitifu w’akagali ka Cyuna ngo bari kubirukana mu byo baguze.

Mu kugenzura iki kibazo, basanze harabayeho urubanza rushingiye ku kuba bashiki ba Hakorimana barareze bavuga ko, musaza wabo yagurishije isambu yabo atabyemerewe. Haje kuboneka umwanzuro wa 1 w’abunzi b’akagali wavuga ko, uyu mubyeyi Nyirabaserire Alphonsine amafaranga yari yaguze isambu ayasubizwa. Haboneka n’undi uvuga ko, uyu mubyeyi ava muri iyo sambu adasubijwe ibyo yaguze iyo sambu.

Bigakekwa ko uyu Gitifu yaba yarahawe amafaranga yari yaguzwe iyo sambu, akayirira ahubwo ngo afatanyije n’abunzi b’akagari bagakora undi mwanzuro kuko ngo iyo myanzuro yombi yakozwe ku itariki imwe, ariko idahuye.

Noneho gitifu ashyira mu bikorwa umwanzuro ubuza uburenganzira ku isambu Nyirabaserire Alphonsine ndetse nti yanasubizwa amafaranga yaguze isambu.

Gitifu w’akagali ka Cyuna yaranzwe no kwivuguruza mu kwisobanura ubwo yagaragaza aho ayo mafaranga ibihumbi 35 byaba biri. Yavuze ko we yashyize mu bikorwa umwanzuro w’inkiko. Abajijwe iby’imyanzuro 2 ku murima umwe kandi agashyira mu bikorwa 1, yavuze ko byabazwa abunzi.

Perezida w’abunzi mu kagari ka Cyuna mu gusubiza yaranzwe no kwinyuramo no kwivuguruza cyane. Gusa nawe yemeje ko bakoze imyanzuro 2 ku matariki amwe kandi itandukanye.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yanzuye ko bigenzurwana ubwitonzi. Hanyuma uyu mubyeyi Nyirabaserire Alphonsine, agasarura ibyo yahinze muri uwo murima, ndetse akanabibamo amasaka kugeza bizakemukira. Gusa anenga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budafasha abaturage.

yagize ati:" Twasanze hari ubwo gitifu w’akagari aba azi ikibazo, ariko nawe akaba ikibazo muri icyo kibazo. Aho twabonye amakosa ku bayobozi, twabishinze akarere ngo kabigenzure kandi bakazohereza raporo k’umuvunyi kandi ibigaragara abayobozi bakoze amakosa bazabibazwa."

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois we, yavuze ko umukobwa aba umwe agatukisha bose. avuga ko abayobozi bagaragaraho amakosa bagomba gukomeza kwigishwa byananirana bakanahanwa.

mu bindi bibazo umuvunyi mukuru yakemuye harimo, ibyerekeye amasambu, amahugu, iby’abagaragaje ko bakorewe akarenagne n’ibindi....

Mu karere ka Nyaruguru imibare igaragaza ko 90% by’ibazo bihiganje ari ibishingiye ku masambu.

Gitifu w’akagari ka Cyuna (ibumoso) waranzwe no kwivuguruza ubwo yisobanuraha






      

Tanga igitekerezo

-->