Nyaruguru:Umutekano wifashe ute mu nkengero za Nyungwe nyuma y’ibitero bya Nyabimata?

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/07/2018, Saa 19:25:23 Yasuwe inshuro 1681

Nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa 19 kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero i Nyabimata (Umurenge uhana imbibe n’ishyamba rya Nyugwe) bakica barashe abantu 2 bakanakomeretsa 6 barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, bakanatwika n’imodoka ye na moto y’umuturage,www.rwandadailynews.com yasuye abaturage baturiye ishyamba rya Pariki ya Nyungwe byavuzwe ko abateye baturutsemo, ireba uko umutekano wifashe.

Mu kugera mu Murenge wa Ruheru, mu Kagali ka Uwumusebeya gahana imbibe n’ishyamba rya Pariki ya Nyungwe twasanganiwe n’abaturage, ingabo, Polisi, n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari gukora umuganda mu mudugudu w’ikitegererezo wa IDP Modele Village Yanze.

Bamwe mu baturage bavuga ko bakimara kumva ibyabaye i Nyabimata bagize ubwoba ariko ingabo n’ubuyobozi bababa hafi.

Ntirivamunda Sitefano ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Zirambi, Akagali ka Ruyenzi,ati:” Tukimara kubyumva twagize ubwoba, ariko ingabo zituba hafi n’abayobozi bacu. Murabyibonera ingabo ziri ku misozi hose kandi zinafite ibikoresho. Natwe amarondo twarayakajije kandi tuba turi kumwe n’ingabo z’igihugu cyacu. Tunatangira amakuru ku gihe ku muntu tubonye tutamuzi.”

Dr Isaac Munyakazi

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, we mu kiganiro yagiranye n’abaturage batuye Umurenge wa Ruheru nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga, yababwiye ko we yari aziko asanga bahondobera kubera kurara badasinziriye ku bw’ibibazo by’umutekano muke. Ariko ngo yasanze bakora ibikorwa byabo bya burimunsi.

Ati:” ngirango murabona ibikorwa by’iterambere mu maze kugeraho? Ntihazagire ubashuka ngo aze abisenye. Naje ngirango ndabasanga mwirirwa musinzira kubera kurara amajoro kubw’umutekano mucye ariko nsanze mwibereye mu bikorwa by’iterambere. Ibi nibyo Leta yacu ibifuriza. Ubu ibikorwa byo gutangira kubaka umuhanda wa Kaburimbo bigiye gutangira, ibitaro bya Munini biruta ibya Fayizali byo byatangiye kubakwa. N’ibindi biri imbere! Mwirinde amagambo, ibihuha, ahasigaye twihute mu iterambere.”

Muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa IDP Modele Village Yanze. Hari amazu 10 ya 4 in One, atuwemo n’imiryango 40 yahoze itishoboye inatuye mu Manegeka. Abayatuyemo bavuga ko ubuzima bwahindutse kandi ko ibyabaye i Nyabimata bitabaciye intege ahobwo ngo bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi bigamije kubageza ku iterambere.

Mu ijoro ryo kuwa 19 kamena 2018, nibwo abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero I Nyabimata, bica barashe abantu 2 bakomeretsa 6 barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Mbere yaho ku itariki 10 Kamena 2018 amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera, arabakomeretsa babatwara n’imitungo irimo n’amafaranga, Televiziyo, ninkweto, n’ibindi. taliki ya 1 Nyakanga kandi nabwo mu mudugudu wa Cyunuzi, Akagari ka Ruhinga basahuye imyenda, ihene n’intama 12 mu ngo 14.

Kuri ubu ingabo, ingabo, Polisi, n’ubwakarere bakaba bizeza abaturage ko umutekano uhari.


Rukundo Emmanuel/RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->