Nyaruguru: Umusaza Gahamanyi yavuze ubutwari bwaranze abatuye mu Bitare

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/02/2019, Saa 16:28:22 Yasuwe inshuro 257

Taliki ya mbere Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’intwari. Mu karere ka Nyaruguru, wizihirijwe mu Murenge wa Ngera, mu Kagari ka Bitare, aho umusaza Gahamanyi Andre yavuze ku butwari bwaranze abatuye mu Bitare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, na nyuma yayo.

Uyu musaza yasobanuye ko abatuye muri ako agace bishyize hamwe, barwanya interahamwe ku buryo byakijije benshi.

Yagize ati:" ni ukuvuganga ngo, aho rwabaga rukomeye twashyiraga hamwe tukabarwanya. Twari nk’ibihumbi 5000 tugenda tubarwanya paka kugera twambutse umupaka tujya i Burundi. Twarahekanaga, Mbese abantu b’aha mu Bitare bagaragaje ubutwari bwo gutabarana."

Umubyeyi witwa Mukandamage Alphonsine ufite imyaka 65 waha mu Bitare, yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko ubutwari bwabaranze bari kubutoza abakiri bato, kuko ngo aribyo bizatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rwifuzwa n’abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye abatuye akarere ka Nyaruguru ko n’ubwo uyu munsi bibuka intwari bidakwiye guhera mu birori bakabyina bagataha gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Yagize ati:" Izi ntwari zacu tuzigireho byinshi. niba uri umuhinzi uhingane umurava, niba uri umwarimu wigishanye umwete, niba uri umunyeshuri wige utiyigishije. Mbese bimere nka ya ndirimbo ngo nawe Mucuzi komera mu ruganda, wowe Mubaji komeza ibarizo. Buri wese mu cyo akora, agikore aziko akorera u Rwanda rw’ejo hazaza."

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda kuri iyi tariki ya 1 Gashantare 2019 mu gihe hizihizwa umunsi w’Intwari, yanditse kuri Twitter, abifuriza umunsi mwiza.

Yagize ati:“Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Umunsi w’intwari urizihizwa ku nshuro ya 25, mu nsanganyamatsiko igira itiDukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.

Mu kwizihiza umunsi w’intwari hateguwe ibiganiro nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari hatangwa ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza umuco w’ubutwari.

Abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Bitare biyerekanye mu myitozo ya Gisirikare


umusaza Gahamanyi Andre

Rukundo Emmanuel RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->