Nyaruguru: Umuyobozi w’akarere arasaba abaturage kudacibwa intege n’umwanya kabaye mu mihigo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 30/08/2018, Saa 07:53:40 Yasuwe inshuro 413

Ibi yabivuze ubwo besaga imihigo ku rwego rw’imirenge banaha ibihembo imirenge, utugari n’imidudugu yitwaye neza muri uyu mwaka wa mituweri wa 2018-2019.

Abwira abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, uko imihigo ya 2017 – 2018 yagenze anababwira imihigo ya 2018-2019 basinyanye n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, uyu muyobozi yabwiye abaturage ko badakwiye gucibwa intege n’umwanya akarere kajeho wa 24 mu mihigo ya 2018, agasaba abayobozi bashyira imbaraga ku mihigo ku munota wa nyuma kwisubiraho bakanoza ibyo bakora.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko, kuba akarere kabo gasubira inyuma mu mihigo bitabashimisha. kandi ngo basanga biterwa no kuba bategerwa n’abamwe mu bayobozi, hakiyongeraho imyumvire ikiri hasi y’abaturage bitewe n’uko ngo batuye mu karere k’icyaro. Umwe ati:” kuba dutuye mu karere k’icyaro, turacyafite imyumvire ikiri hasi, niba bavuze ngo dukorese ifumbire ugasanga nti tuyikoresheje, harimo n’abayobozi batatwegera, birirwa mu nzoga, nabo ugasanga ntibumva iby’imihigo.”
Aba baturage icyifuzo cyabo n’uko, ubuyobozi ngo bwashyiramo imbaraga bukabegera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yahaye impanuro abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, avuga abayobozi badakwiye kwirirwa mu magambo no mu nzoga, kuko ngo ukora agaragarira ku byo akora, abaha urugero rw’uko umuntu uri ku 100% muri mutuweri niyo agenda ngo urabibona.

yagize ati:” niba ari wowe kibuye abaturage basitaraho ngo batagera aho bagomba kugera, ukwiye kuva mu nzira. Muri ba gitifu b’imirenge! Amagambo murimo, muyavemo. Ngo hari abatoneshwa, evaluation (isuzuma) yabaye ku manywa y’ihangu. Umuntu uri ku 100% muri mutuweri, niyo agenda urabibona. Abafite ingeso mbi, kwiyandarika, abantu bafashe amapaji mu kabari! Saa 12h00 z’amanywa ukagenda ugasanga gitifu w’umurenge akutse primus? Kurya bitanu by’umuturage ngo umuhe Girinka, kumurya bibiri ngo urangize urubanza rwe, nta mikino! Uwumva agikoresha iby’amanyembwa, ibyo abivemo, mureke dukore nk’abikorera.”

Uyu muyobozi akomeza avuga abanyarwanda ubu bamaze kurenga miliyoni 12. Bityo ko hari abari tayali gufasha abaturage agasaba abayobozi niba babananiye, kuba abagabo bakajya ku ruhande bakigira mu byo bashoboye.

Ubwo aka karere ka Nyaruguru kasinyanaga imigihigo n’abanyamanga nshingwabikorwa b’imirenge banamurikirwa iya 2017 -2018 uko yashyizwe mu bikorwa, hahemwe ibihumbi 500 k’umurenge wa munini, 200 ku kakagali ka Rusenge, ibihumbi 100 kuri buri mukuru w’umudugudu muri 25, bose bakaba bageze kuri 80% muri mutuelle y’uyu mwaka wa 2018-2019. Imirenge ya Ruramba, Nyagisozi na Cyahinda, yo yahawe ibikombe nk’iyaje ku isonga mu kwesa imihigo iheruka.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019, akarere ka Nyaruguru gafite imihigo 64 irimo 25 yo mu bukungu, 27 ijyanye n’imibereho myiza, na 12 ijyanye n’imiyoborere myiza, byose bikazagerwa bakoresheje ingengo y’imari isaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru mu rwego rwo gufata ingamba ngo akarere kabo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, buvuga ko bwigiye ku mateka y’ingabo 600 zari muri CND, zatsinze ingabo ibihumbi 12. Ibi ngo bikaba byaraberetse ko iyo wiyemeje kugera ku kintu byanze bikunze ukigeraho.

Ibi ngo ni nabyo byatumye bakora amasibo bisansha na Company 3 zari muri CND, aho hari abayobozi bibumbiye mu isibo yitwa intare bakazakurikirana imihigo y’ubukungu, hakaba abari mu isibo yitwa urusamagwe, bakazakurikirana imihigo ijyanye n’imiyoborere myiza, n’abandi bitwa kagoma bazakurikirana imihigo y’imibereho myiza. Ndetse kandi bongeyeho nindi sibo yitwa ingwe izakurikirana imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko. Ibi ngo bikazabafasha gukorera ku ntego, ari naho ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buhera busaba abaturage, imihigo kuyigira iyabo.

Meya Habitegeko Francois asinyana imihigo ya 2018 -2019 n’abayobozi b’imirenge

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza (ibumoso) ashyikiriza Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Munini icyemezo cy’ishimwe na cheque y’ibihumbi 500
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rusenge(iburyo) ashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe na cheque y’ibihumbi 200
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rusenge (iburyo) ahabwa icyemezo cy’ishimwe na cheque y’ibihumbi 200
Abayobozi b’imidugudu 25 yahembwe y’ibihumbi 100



Emmanuel Rukundo RDN/ Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->