Nyaruguru: Umuhanda bemerewe n’umukuru w’igihugu ukomeje kuba agatereranzamba.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 4/08/2018, Saa 21:34:05 Yasuwe inshuro 611

Umuhanda wa kaburimbo uzava i Huye werekeza i Kibeho ugakomeza mu Murenge wa Ngoma no ku Munini wemewe n’umukuru w’iguhugu abaturage bakomeje kuwibazaho bakanavuga ko ari agatereranzamba.

mu Gatobwe umuhanda warangiritse

Igitera kuwibazaho ni uko uko bukeye n’uko bwije igihe cyo gutangira kuwubaka kigenda kigizwayo. Mulisa Edimond umuturage wo mu karere ka Nyaruguru aganira n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ati:” ariko se ubu iyubakwa ry’uyu muhanda rizakomeza ryigizweyo kugeza ryari koko? Ubuse bwo twakwizezwa n’iki ko mu kwa 9 bwo uzubakwa ? Twe dusanga warabaye agatereranzanba”

Kimwe na bagenzi be bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye kubabwiza ukuri aho guhora bimura amatariki y’iyubakwa ryawo.

Uyu muhanda wemewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2013 ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru. Byari byavuzweko uyu muhanda bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 wari kuba watangiye kubakwa, ariko nti wubatswe. Mu nama yahurije hamwe abagize umurenge wa 15 n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru mu kwezi Kanama 2017, yarangiye byemejwe ko muri Mutarama 2018 uyu muhanda wari kuba watangiye kubakwa, ariko nabwo nti wubatswe na magingo n’aya.

Mu kwezi kwa Mata 2018 uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bisizi Antoine yahinduye imvugo abwira www.rwandadailynews.com ko uyu muhanda uzatangira kubakwa mu ntangiriro za Kanama 2018.

Mayor Habitegeko Francois mu kiganiro n’itangazamakuru

Byaje no gushimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa Nyakanga 2018. Ati:” umuhanda wa Kaburimbo bidapfa bidakuka ku itariki ya 1/08/2018 imashini ya mbere izakoza iryinyo muri uriya muhanda. Ibikorwa byose bijyanye no kwishyura abaturage byararangiye. Abaturage bacu bashonje bahishiwe.”

Kuri uyu wa 04 Kanama 2018 abaturage bongeye kumva mu matwi yabo imvugo y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, ivuga ko umuhanda wa kaburimbo utacyubatswe mu kwezi kwa Kanama nkuko byari byashimangiwe.Yagize ati “urebye abagomba kuwukora bo batangiye imirimo. Ariko muri Nzeri ni bwo tuzatangiza imirimo yo kuwukora ku mugaragaro.”

Uyu muhanda uzaba ureshya n’ibirometero hafi 66 km kandi uriho amatara awuboneshereza wose. uretse guturuka i Huye ukanyura i Kibeho ukagera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ugahura n’umuhanda ugana ku Kanyaru uva mu mujyi wa Huye, hazanatunganywa agace k’umuhanda uturuka i Ndago kugera ku Munini, ahari kubakwa ibitaro mpuzamahanga bivugwa ko bizaba biruta ibyitiriwe Umwami Fayizali.

Imirimo yo kuwukora izamara amezi 36. Bivugwa ko uzarangira utwaye amafaranga miliyari mirongo itandatu n’umunani z’amanyarwanda (68.000.000.000 Frws) yatanzwe n’igihugu cy’u Bushinwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Uwihanganye Jean Dieu anavuga ko uretse uyu muhanda wa kaburimbo ujya i Nyaruguru, hazanatunganywa imihanda y’ibitaka ingana na km 63, ku bufatanye na Banki y’Isi, harimo n’unyura ku nkengero za Pariki y’igihugu ya Nýungwe mu Mirenge Ihana imbibi n’irishyamba, bikazafasha abahatuye kugeza umusaruro wiganjemo uw’ibirayi bihaboneka ku masoko. Biteganijwe ko yi mihanda y’ibitaka izaba yuzuye mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu gihe uyu muhanda waba wubatswe, waruhura abagana i Nyaruguru batari bake, kuko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 Company 2 (RITCO na Horizon) zakoreraga mu muhanda Huye-–-Kibeho zakuyemo akayo karenge kubera kwangirika bikomeye k’uyu muhanda, zijya kunyura mu ahitwa i Cyahinda ku buryo igiciro cy’urugendo cyavuye kuri 850 Frws kikagera kuri 1500 Frws.

Kuba uko bukeye n’uko bwije ubuyobozi buhindura imvugo, ni kimwe mu bikomeza gutera impungenge abaturage bakifuza ko babwizwa ukuri kuzuye ku muhanda bemerewe n’umukuru w’igihugu.


Rukundo Emmanuel/RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->