Nyaruguru: Umuhanda bari bamaze igihe bategereje watangiye kubakwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel, Ubwanditsi Kuwa 29/03/2019, Saa 13:53:34 Yasuwe inshuro 59

Mu bihe bitandukanye abakoreshaga umuhanda Huye---Kibeho, bagiye bagaragaza ko kuba utari ukoze, byabangamiraga ingendo zabo kuko byageze n’aho n’imodoka zitwara abagenzi zaretse kuwunyuramo, zinyura ahitwa i Cyahinda, bituma igiciro cy’urugendo kiva ku mafaranga 800 Frws kigera ku mafaranga 1500 Frws.

ibikorwa byo kuwukora byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye, ahitwa mu Gatobwe, aho Akarere ka Huye gahurira n’aka Nyaruguru.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko uzubakwa mu gihe cy’amezi 30 ukazatwara hafi Miliyari 70Frw.

Yagize ati:"Ni kilometero 66 harimo kandi imihanda yo mu Mujyi wa Kibeho ingana n’ilometero birindwi. Wose uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari hafi 70 kandi ufiteho amatara awucanira.”

Uwo muhanda wa kaburimbo Perezida Kagame Paul yawemereye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2013.

Uri kubakwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Repubulika y’u Bushinwa, yatanze amafaranga mu buryo bw’inguzanyo. Niwuzura uzaba ufite ubugari bwa metero zirindwi kandi ufite n’aho abanyamaguru banyura ku ruhande.

Abaturage bavuga ko kuba utangiye kubakwa, bigiye koroshya imigenderanire kuko bari bamaze igihe bawutegreje, doreko n’ibiciro by’ingendo byari byarikubye inshuro 2.

Twizerimana utwara moto yagize ati: “Kuva Huye ujya Kibeho twahagendaga isaha yose irenga, ariko ubu tuzajya tuhagenda iminota nka 20 kandi tugenda neza.”

Abaturage biganjemo urubyiruko bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gushyira kaburimbo muri uwo muhanda, bavuze ko bizeye ko bazahabona akazi kandi biteguye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Hbaitegeko Francois yavuze ko uyu muhanda ugiye gufsha abaturage kugeza ibicuruzwa ku masoko.

Yagize ati:" Murabizi, tweza ibirayi byiza binakunzwe byitwa Nyaruguru. Tweza, ingano, ibijumba, icyayi n’ibindi..ibi byose bigiye kugera ku masoko mu buryo bworoshye kandi biye no koroshya imigenderanire cyane cyane ku bakora ingendo nyobokamana."

Byitezweko uyu muhanda uzakurura abashoramari muri Kibeho, ahari ubutaka butagatifu bwa kibeho byemejwe ko bwabereyeho amabonekerwa na Bikiramaliya Nyina wa Jambo mu w’i 1981 ndetse mu minsi isanzwe imibare igaragaza ko hasurwa n’abari gati y’ibihumbi 300.000 na 500.000 buri mwaka. Naho kuri Asomusiyo, hasurwa n’abantu basaga ibihumbi 20.000 kandi aba bose bababakeneye aho bafatira ifungura cyangwa icumbi.







Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com / Nyaruguru