Nyaruguru: Ubuyobozi bwasabye abanyamadini kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/03/2019, Saa 11:26:11 Yasuwe inshuro 160

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru busaba abanyamadini kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge, kuko nabo bari mu bahura n’abaturage cyane.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamadini atandukanye akorera mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 30 Mutarama 2019. Muri iyi nama, buri Murenge wagaraje ibikorwa wakoze by’ubumwe n’ubwiyunge. Abanyamadini nabo bagaragaza uruhare rwabo. Berekanye ko bajya bakora ibikorwa byo kuganira n’abahemukiwe bagerageza kubahuza ngo biyunge bakoresheje ijambo ry’Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye aba banyamadini ko kimwe mu bibazo bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, ari abatarishyura ibyo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi baratsinzwe imanza. Aboneraho kubasaba gushishikariza abakristu babo barebwa n’iki kibazo.

Yagize ati:" Izi manza zitarangizwa, ziracyabagnagamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko mugihe uwahemukiwe akibona umuntu wamuhemukiye atamwishyura ibye kandi wenda anafite ubushobozi, nta bwiyunge buba buri aho mugihe ataza no kumusaba imbabazi. Mudufashe kuganiriza abo bakristu barebwa n’iki kibazo, ari uwahemukiwe n’uwahemutse bose batere intambwe yo kwiyunga."

Bamwe mu banyamadini baganiriye na www.rwandadailynews.com bifuza ko bashyikirizwa urutonde rw’abarebwa n’ibibazo byo kutashyura ibyo bangije kugirango babafashe kwiyunga nabo bahemukiye.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kibaho yagize ati:" Twe abanyamadini, dusanzwe tugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge cyane cyane tuganira n’abakristu mu matsinda babarizwamo y’abarejiyo, abakarisematike, n’abandi.....rero kuri kiriya kibazo badufashije baduha liste y’abarebwa no kutishyura ibyo bangije.

Mu karere ka Nyaruguru, harabarurwa imaza z’ibyangijwe muri Jenoside zisaga 280. Ubuyobozi buvuga ko hari icyakozwe kuko harangijwe iziri hejuru ya 10,000.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni uko hagiye gutegurwa igiterane cy’ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo gutegura imitima y’abanyarwanda mugihe mu Rwanda hitegurwa Kwibuka ku nshuro ya 25


Rukundo Emmanuel @rdn Nyaruguru