Nyaruguru:Ubukene ku isonga mu bituma abana b’abakobwa baterwa inda zitifuzwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/10/2017, Saa 13:08:45 Yasuwe inshuro 1273

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mwana w’umukobwa, wizihizwa tariki ya 11 Ukwakira buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa vuba aha mu mwaka wa 2012.

Kuri uyu munsi, abantu bibutswa kwita ku buringanire bw’umukobwa n’umuhungu mu nzego zitandukanye zirimo nk’uburezi, ubuzima,uburenganzira mu by’amategeko ndetse no kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’Igihugu no mu turere twose ukizihizwa.

Akarere ka Nyaruguru gafite abana b’ababakobwa bangana na 4% bagihura n’ikibazo cyo guterwa inda zitateguwe mu gihe ku rwego rw’igihugu abana baterwa inda zitateguwe bangana 9%.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko” Ikibazo cyo guterwa inda zitateguwe kiriho ariko giterwa n’ubukene bw’imiryango imwe n’imwe ku buryo abana bayivukamo iyo batabwihanganiye bahura n’ababashukisha uduhendabana bakaba babatera inda zitateguwe,gusa bakavuga ko ku bijyanye n’uburenganzira bw’umumwana w’umukobwa basanga hari ikinini cyakozwe.”

Mu Karere ka Nyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka Plan Internatinal ifatanije na Young Women’s Christian Association (YWCA-RWANDA),iyi mishinga yakemuye nyinshi mu nzitizi ku mwana w’umukobwa wo muri Nyaruguru.

Kuko abana b’ababkobwa yabafashije gukora ikitwa, ishuli ry’umukobwa rigamije kwigisha umwana, byinhsi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwigisha abakobwa kwiyubakamo ikizere, kwigisha abakobwa kwizigamira, kubaha amatungo magufi, no kubashyiriraho icyumba cy’umukobwa ku bigo bigaho byose bigamije guteza imbere umukobwa.

Ndinawemufasha Providence umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana w’umukobwa muri Plan International Rwanda –Nyaruguru,avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari umubare munini w’abana b’abakobwa bagihura n’ihohoterwa birimo: gutwita bakiri bato, gushyingirwa bakiri bato,kuva mu mashuli,gukoreshwa imirimo ivunanye,no kudafatwa kimwe na musaza we, gusa ngo mu myaka 5 bamaze bakorera mu Karere ka Nyaruguru ibi bibazo byagiye bigabanuka biturutse ku matsinda y’abana yagiye ashyirwaho yigishwa ibijyanye n’imyororokere nabo bakigisha abagenzi babo.

Ariko akanavuga ko urugendo rukiri rurerure kuko raporo zagiye zikorwa nk’iya Minisiteri y’ubuzima yakozwe muri 2016 igaragaza uko abana bari munsi y’imyaka 18 bagiye bayara yagaragaje ko mu Gihugu hose abana 17.444 babyariye mu mavuriro ya Leta, muri aba bana Akarere ka Nyaruguru kakaba kari gafitemo abangana na 4% mu gihe Akarere kazaga imbere kari gafitemo abana 9%.

Ku bw’uyu muyobozi bakaba bifuza ko iyi 4% yavaho,akanasaba ko abatera abana b’abakobwa inda zitateguwe bajya bakurikiranwa bagahanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François aganira n’umunyamakuru yagize ati:” Turasaba ubufatanye hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi mu kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’umwana. Umunyarwanda yaravuze ngo: ukurusha umugore akurusha urugo. Niba dushaka kuzagira umuryango muzima rero tugomba kubahiriza uburenganzira bw’umwana w’umukobwa akiri muto. Ibibazo byagaragajwe dufatanije n’inzego zitandukanye tuzabikemura ariko umwana w’umukobwa akurire mu mibereho myiza.”

Mu Rwanda ubushakashatsi bujyanye n’ubucucike ku buzima bwakozwe muri 2015 bwagaragazaga ko abana bari munsi y’imyaka 15 bagiye babyara banganaga na 666, abafite 15 banganaga na 559 abafite 16 banganaga na 518 abafite 17 banganaga na 557.

Urubuga Wikipedia, rugaragaza ko nibura miriyoni 62 z’abakobwa mu Isi nzima, batazi aho umuryango w’ishuri uherereye, n’abigeze kurikandagiramo ntibasubiyeyo, bitewe no kubuzwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.

Mu Isi yose, abana b’abakobwa kuva ku micuko kugera ku bangavu bose babarirwa hagati y’imyaka itanu na 14, bamara amasaha arenga miriyoni 160 bakora akazi ko mu rugo, bakaba baruta abahungu bagakora bo muri icyo kigero.

Mu Isi yose umukobwa umwe muri bane usanga yarashatse kandi atarageza ku myaka 18, akenshi bitewe no gutwara inda itateganijwe cg gushyingirwa ku gahato. Igitekerezo cyo gushyiraho uyu munsi cyadukanywe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’umwana ariwo Plan Interantional, maze baterwa ingabo mu bitugu n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’umwana hamwe n’umuryango w’abibumbye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikababa yagiraga iti:”Twubake U Rwanda twifuza twita ku burere bw’umwana mu muryango.”

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->