Nyaruguru:Barataka guhabwa serivisi mbi kubera ko hari abakozi bagenda ntibasimbuzwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/08/2018, Saa 13:42:03 Yasuwe inshuro 402

Nubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gusaba abayobozi kwegera abaturage bakabaha serivisi nziza, hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu karere ka Nyaruguru haracyagaragara abaturage binubira serivisi bahabwa mu nzego z’ubuyobozi cyane cyane mu Mirenge.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere imiyoborere myiza no gutanga serivisi nziza ku muturage.

Ariko hamwe na hamwe haracyagaragara ikibazo mu mitangirwe ya serivisi ku bagana inzego za leta.

Urugero rw’abataka iki kibazo, ni abatuye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze amezi asaga 6 badafite umukozi ushinzwe irangamimerere n’ushinzwe ubutaka mu Murenge.

Umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com wasuye aba baturage,yasanze ku biro by’umurenge wa Mata bashaka serivisi z’ubutaka binubira serivisi bahawe kuko nta mukozi uhari ubishinzwe.

Bongeraho ko n’uwo batira mu Murenge bahana imbibe wa Ruramba nawe aza rimwe na rimwe.

Umwe muri bo ati:” Mwana wa! Uratubona twazindukiye aha,ariko twabuze umuntu uduha servisi z’ubutaka pe!Maze kuhaza gatatu mbura serivisi. Dooo…reee.. hambere aha bari basanzwe batira umukozi mu Murenge wa Ruramba ushinzwe ubutaka ngo adufashe. Yaduhaye buri wa mbere w’icyumweru ariko hari igihe asiba ngo yagize impamvu. Tukahiriiiiirwa, tugatahira aho.”

Kimwe na bagenzi b’uyu muturage bavuga ko kutagira abakozi bahagije bituma bahabwa serivisi mbi.

Si muri serivisi y’ushinzwe ubutaka gusa hatari umukozi kuko n’umukozi ushinzwe irangamimerere ntawe uhari. Bati:” N’umukozi ushinzwe irangamimerere ntawe. Hashize nk’amezi atandatu tudafite aba bakozi bombi. Iyo tuje hano gushaka ta-sivili (ushinzwe irangamimerere) baduha nka goronome ngo adufashe, nawe kubera ababa bamukeneye bo mu buhinzi afasha bamwe abandi tugatahira aho.”

Icyo aba baturage bifuza ni uko bahabwa abakozi buzuye muri uyu murenge kuko ngo ababasimbura batabuze, ari nacyo kibatera kwibaza impamvu badasimburwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru Ruzima Serge

Ku murongo wa Telefoni igendanwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru Ruzima Serge yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ngo bidatinze kiraba cyakemutse.

Ati:” Icyo nemera cyo ni uko Eta Civil adahari. ku bijyanye n’ubutaka agoronome yahawe inshingano by’agateganyo kuba nibura aha serivisi abaturage. Izirenzeho zijyanye n’imiturire, ibyangombwa byo kubaka... dufite ushinzwe ubutaka uva mu murenge wa Ruramba akaza gufasha abaturage. Ariko abakozi bakoze interview mu cyumweru gishize ni ukuvuga ngo mu cyumweru gitaha turabona abakozi bashya ari Etat Civil n’ushinzwe ubutaka.”

Muri kongere y’umuryango FPR Inkotanyi iheruka, umukuru w’igihugu Paul Kagame yasabye abanyamurango bari mu myanya y’ubuyobozi kuva mu biro bakegera abaturage bakabaha service nziza.

Kuba yarabisabye ariko hakaba hakiri aho abaturage bakivuga ko badahabwa serivisi uko bikwiye kubera ko abakozi babahaye badahari kandi ababasimbura batarabuze, ni ikerekana ko hakiri ibigikwiye kunozwa.

Ubusanzwe nta gihe runaka amategeko agena cyo kuba uwavuye mu kazi agomba kuba yasimbujwemo,byose ngo bigenwa n’ubuyobozi ariho aba abaturage bahera basaba ko ababishinzwe bajya babyihutisha kugira ngo akazi kadakomeza gupfa.

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->