Nyaruguru: Superefe Binigimpinja na Padiri Uwayezu bashinjwa gukora Jenoside i Kibeho basabiwe gutabwa muri yombi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/04/2019, Saa 10:01:57 Yasuwe inshuro 345

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya, mu mashuli, no mu kibuga, bikozwe na bamwe mu bayobozi n’abanyamadini.

Ubwo bibukaga Abatutsi bahiciwe kuri uyu wa 14 Mata 2019ubuyobozi bwa IBUKA bwasabye ko abagize uruhare mu kwica abari bahungiye i Kibeho bose bafatwa bakabiryozwa kuko hakiri abakidegembya.

Hatanzwe urugero rw’uwitwa Superefe wayoboraga Superefegitura ya Munini witwaga Biniga bahimbaga Binigimpinja kuko nta muntu yagiriraga impuhwe, na Padiri witwaga Emmanuel Uwayezu wicishije abanyeshuli bo mu ishuli rya segonderi rya Marie Merci Kibeho bagera kuri 85.

Umukozi ushinzwe inzibutso akaba na Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin yagize ati:" Hari bamwe bagejejwe imbere y’ubutabera nk’uwari goronome w’uruganda rw’icyayi rwa na Mata n’uwari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibeho ariko dusigaje ikibazo gikomeye cya Superefe Biniga bahimbaga Binigimpinja na Padiri Uwayezu Emmanuel. Nk’Umuryango IBUKA twifuza ko ubutabera bwakubahirizwa bagafatwa bakabiryozwa."

Abarokotse Jenoside bavuga iyo abakoze Jenoside bashyikirijwe ubutabera, ngo bifasha mu kwiyubaka.

Kankonzi Costasie yaburiye abavandimwe be i Kibeho. Yagize ati:" Bidufasha kumva mu mitima tubohotse, tugakira igisebe cyo kuvuga ko abacu bishwe kandi ababishe nti bakurikiranwe. Byagira uruhare mu kwiyubaka, igihe uwakoze Jenoside atarashyikirizwa ubutabera ntabwo umutima wacu wakwiyubaka."

Ku itariki ya 9,10,11 Mata 1994, Abatutsi bari benshi kuri Paruwasi ya Kibeho. Ku taliki ya 12 birwanaho, ariko kuri 13 Mata haza igitero cy’interehamwe ziturutse muri Mudasomwa, Rurango, na Mubuga nabwo birwaho.

Ku italiki 14 Mata, haje igitero cy’interahamwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kibuga, mu mashuli banatwika abari muri Kiliziya ya Kibeho bakoresheje peteroli na gerenadi.

Ubuyobozi bwa IBUKA buvuga ko, aha i Kibeho hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu (30.0000) baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kibeho.

Mu karere ka Nyaruguru hari inzibutso za Jenoside 13 mu Mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:" Kwibuka twiyubaka."


Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com