Umuyobozi w’umudugudu wa Kaduha, mu Murenge wa Nyagisozi, aherutse guhembwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frws) kubera guhanga udushya, tugamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Kuri ubu, Polisi y’igihugu nayo yamuhembye kumwubakira ibiro by’umudugudu byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 Frws).
Nyuma yo guhabwa ibiro byo gukoreramo Ntakirutimana Innocent, yavuze ko bishimishije kandi bigiye kumufasha gutanga serivisi nziza.
Yagize ati:”Ubu ndanezerewe n’abaturage banjye, kuko tugiye kujya dukorera heza bizihutisha serivisi duha abaturage kandi, tuzabona n’uko dushyingura inyandiko ahantu heza.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Colette, yavuze ko kuba uyu mudugudu warahembwe harimo no kuba nta cyaha cyawugaragayemo mu mwaka wa 2018-2019, bityo asaba abaturage kwirinda icyaha n’igisa nacyo.
Yagize ati:” Ndabashimira ko mwitwaye neza, mukomereze aho mwirinde munarwanye icyaha n’igisa nacyo. Mushishikarire gutanga ubwisungane mu kwivuza, natwe ubuyobozi turahari ngo dufatanye namwe kwihuta mu iterambere.”
Mu bindi bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu, harimo n’inzu y’umubyeyi utishoboye utuye mu mudugudu wa Sheke, Akagari ka Bitare, mu Murenge wa Ngera, akaba yitwa Kayitesi Francine wubakiwe inzu yuzuye itwaye, amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,000,000 Frws).
Yabwiye rwandadailynews.com ko, kuba abonye inzu nziza bigiye kumufasha kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati:” Si nari mfite aho ndambika umusaya, ariko ndashimira aba bagira neza bamfashije kubona aho mba heza. Ubu, nanjye iyo viziyo bavuga ngiye kuyigeramo mu munezero.”
Abaturage bashimye ibikorwa Leta y’u Rwanda ikomeza kubakorera, kuko ngo bibafasha kwikura mu bwigunge. Aha batanga urugero rw’uko nta rugo rugicana udutadowa, kuko ingo zisaga 100 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gace batuyemo.