Nyaruguru:Nubwo wakigisha gute umuntu warwaye amavunja, byanze bikunze shitani azongera amubwira ko Imana imwanga-Meya Habitegeko

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/02/2018, Saa 17:00:42 Yasuwe inshuro 3870

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru busaba abanyamadini kugira uruhare rwimbitse mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Ibi bubishingira ku kuba Abanyamadini aribo bahora kenshi nabo kandi ibyo bababwiye bakabifata nk’ihame.

Ni muri urwo rwego Akarere ka Nyaruguru kahurije hamwe abahagarariye amadini akorera muri ako karere yose, maze kabagaragariza ishusho y’Akarere ku bijyanye n’ibibazo byugarije abaturage birimo abadafite aho kuba, abatagira imisarane, abafite imisarani imeze nabi, abarwaye amavunja,abana n’amatungo, ndetse n’imwe mu miryango yahuye n’ibiza.

Habiteko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru aganira na Rwanda Daily News yavuze ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima, ari nayo mpamvu asaba ubufatanye bw’amadini mu kurwanya bibibazo byugarije abaturage.

Yagize ati:” Umuntu utagira umusarani yituma he? Nubwo wakwigisha gute umuntu warwaye amavunja, byanze bikunze shitani azagora amubwira ko Imana imwanga. Niyo mpamvu nsaba abanyamadini ngo dufatanye gukemura ibi bibazo byose byugarije abaturage. Umwana wariye nabi aragwingira. Kandi aba banyamadini, aba barwaye amavunja batagira aho baba cyangwa bituma, babahora imbere bababwiriza ijambo ry’Imana. Aba banayamadini rero bafite uruhare runini mu gukemura ibi bibazo.”

Bamwe mu banayamdini nabo bavuga ko batumvaga neza uruhare rwabo, ariko ngo kuri ubu bakaba bagiye gufata iya mbere.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro abanyamadini bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru harimo, gushyiraho komite igizwe n’ubuyobozi bw’akarere n’amadini akorera mu karere, gushyiraho komite nshingwabikorwa ku rwego rw’umurenge no ku kagali izajya ikurikirana ishyirwa mu bikorwa, gufatanya ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage gufasha bagenzi babo bari mu bibazo ndeste abaturage bakanakangurirwa kudahora bateze amaboko, gufatanya mu guhuza imibare no kumva kimwe ibibazo akarere gafite, gusesengura neza nyirabayazana ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi.

Mu karere ka Nyaruguru ingo zidafite aho kuba ni 773, ingo zifite inzu zimeze nka nyakatsi zingana na 1550, ingo zitagira imisarani ni 1887, ingo zifite imisarani imeze nabi ni 7775, imiryango irwaje imirire mibi ni 374, imiryango irwaje amavunja ni 541, imiryango ibana n’amatungo mu mazu ni 5145 naho imiryango yahuye n’ibiza ni 46.


      

Tanga igitekerezo

-->