Nyaruguru: Nti dukwiye kwitwa Abatebo-Meya Habitegeko

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 9/03/2020, Saa 21:39:28 Yasuwe inshuro 244

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere mu gihe cyo hambere kagiye gahabwa amazina bitewe n’imiterere yako ndetse no gusuhuka kwa bamwe mu baturage bajya gushaka amaronko mu bindi bice by’Igihugu ari naho bahawe izina babita ko ari abakene bakitwa “Abatebo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko kugeza ubu ntawabona uko yita abaturage baka karere ko ari “Abatebo”kuko ubu turahinga tukeza tunasagurira amasoko,ntabwo tugihingira kurya gusa ahubwo ntabwo dukwiye kwitwa abanebwe ku buryo duhabwa amazina adafashije mu mibereho yacu ya buri munsi kuko dufashwa n’indoto z’ubukungu dufite iwacu mu miryango.

Ibi yabigarutseho muri gahunda y’Intara y’Amajyepfo n’abanyamakuru bahakorera yiswe “Menya Intara yawe”aho beretswe gahunda zijyanye no kuzamura abaturage bari mu bukene mu turere twose turi muri iyi Ntara.

Yagize ati"Abaturage bacu barahinga kandi bafite intege zo gukora bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira amasoko yo hanze yaka karere bityo ntabwo dukwiye guhabwa amazina nkuko kera babikoraga bakatwita abatebo bashaka kwerekana ko abaturuka muri aka karere badakora ari abanebwe ariko ugiye iyo mu mijyi ikomakomeye usanga hari abaturuka muri aka karere bakora imirimo ikomeye irimo na ba Karani ngufu abo se ni abanebwe bikorera ibiremereye”.

Yongeyeho ko mu bihingwa bahinga harimo icyayi,ingano,ibigori,ibirayi ndese akemeza ko uko imyaka igenda ihita umusaruro ugenda uzamuka kuko muri 2013 bezaga bike kubyo bejeje mumwaka ushize wa 2019 kandi binerekana ko ya mazina ntacyo akivuze kuko nta muturage ugaragaza ko ashonje kuko bose bafite aho babarizwa kugirango biteze imbere.

Yagize ati"Ubusanzwe aka gace duherereyemo ni agace kagizwe n’ubutaka busharira busaba ko hashyirwamo ishwagara ndetse nandi mafumbire iyo akoreshejwe neza bitanga umusaruro ufatika nkuko bigaragara kubyo twejeje duhereye mu mwaka wa 2013 nk’ibigori twezaga toni 2,83 kuri hegitari bingana n’ibiro 2830 ariko mu mwaka ushize 2019 bejeje 3,6 kuri hegitari bihwanye n’ibiro 3600, mu bijyanye n’ibishyimbo muri 2013 bezaga ibiro 870kuri hegitari ariko umwaka wa 2019 warangiye beza toni 2,1 zihwanye n’ibiro 2100 kuri hegitari.

"Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi mu mwaka wa 2013 kuri hegitari bezaga toni 14,2 zingana n’ibiro 14200 ariko mu mwaka ushize impuzandengo usanga yarazamutse igeze kuri toni 25 kuri hegitari zingana n’ibiro 25000 kuri hegitari imwe ndetse bakaba bateganya kuzamura ariko ndetse uyu muyobozi avuga ko abahinzi bose bateza izo toni ahubwo bamwe beza byinshi kuri byo bagakora impuzandengo bagasanga beza izi zivugwa kugeza ubu,ku bijyanye n’icyayi biteze ko toni 5 batunganyaga zizazamuka zikagera kuri toni 10 ku mwaka naho ingano muri 2013 bezaga toni 2,64 ariko mu mwaka ushize wa 2019 twejeje toni 3,58 kuri hegitari”.

Mu bindi yagarutseho ni icyo bite “Indoto z’ubukungu”abaturage bafite mu ngo zabo ari nazo bakoresha kugirango bateganye umusaruro uzakurikira mu kindi gihe cy’ubuhinzi ndetse no guhiga mu bindi bikorwa byose akarere kaba kahigiye Perezida wa Repuburika ko akarere kazabyesa.

Habitegeko ati"Ibi byose tuvuga abaturage bacu bagezeho babigeramo babifashijwe n’indoto z’ubukungu bafite mu ngo zabo aho bafite izo twakita “situation room" bakoresha bateganya kugirango babashe kubona umusaruro urushijemo ndetse no kugira uruhare mu mihigo yabo bagenda bareba aho bageze bayesa nkuko ubuyobozi bw’akarere buba bwarayihigiye imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda ko bazayesa ku kigero 100%”.

Uyu muyobozi avuga ko amaterasi baciye bagashyiramo ibisabwa byose umusaruro uzamuka kandi ntago umuturage akwiye gukangwa n’ubusharire bw’ubutaka afite kuko yahatera icyayi ubu rwose tumeze neza cyane nubwo dufite ikibazo gikomeye ariko cyiza kijyanye naho tuzashyira umusaruro tuzeza ariko intego dufite nuko nta muturage ukwiye guhunga ngo yishwe n’inzara ariko ntituragera aho dushaka kugera ariko imyumvire y’abaturage bacu yarazamutse cyane.

Aka karere kavuga ko abaturage bakora bashaka kwerekana ko amategaka y’ubutebo, inzara, gusuhuka ibyo byose bitagifite intebe mu mitima y’abatuye akarere ka Nyarugu ahubwo bashishikajwe no gukora bakiteza imbere.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Nyaruguru