Nyaruguru: Ntabwo nari nzi amateka ya Ndabaga nyigiye aha – Minisitiri Busigye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/09/2019, Saa 12:50:52 Yasuwe inshuro 345

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busigye Johnson yakoranye umuganda n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ababwira ko Umwana muto ashobora kwigisha Minisitiri cyangwa umuyobozi w’akarere.

Ibi yabivuze ahereye ku abana bato biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Murenge wa Ngera, basomeye inkuru mu ruhame badategwa. Kubwe, ngo umwana utojwe gusoma akiri muto akura yifitiye ikizere bikanamufasha no kumenya neza ururimi rwe kavukire.

Yagize ati:” Aba bana nabashimye cyane kuko bakoze umuganda ukomeye. Umwana muto buriya ashobora kwigisha Minisitiri na Meya.”

Minisitiri Busigye akomeza avuga ko atari asanzwe azi amateka ya Ndabaga ariko ngo, yayigishijwe n’abana bato.

Ati:” Hari ibyo ntari nzi! ntabwo nari nzi amateka y’uwitwa Kalo, n’aya Ndabaga ariko nyigiye aha. Abana ubu mwigishije Meya, mwigishije Minisitiri, n’abandi ….”

Abana basomye ibitabo bitandukanye bikubiyemo inkuru ndende, zikubiyemo ubutumwa bwo gukunda igihugu, kugira isuku, kubaha ababyeyi, gukunda ishuri n’ibindi…..

Mu Rwanda hose muri uku kwezi kwa Nzeri, habaye ibikorwa bigamije gukundisha abana bato gusoma ibitabo. Ni ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga n’umushinga witwa Mureke Dusome uterwa inkunga n’ikigega cy’abanyamerika gishinzwe iterambere USAID.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’Umwana (Save the Children) ushingiye ku bushakashatsi wakoze muri 2011 wagaragaje ko kugeza ubu hakiri bamwe mu bana barangiza amashuri abanza bataramenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda cyangwa kugisoma neza. Aha ngo ababyeyi bamwe, bakaba babigiramo uruhare bitewe no kutamenya kubakurikirana bakiri bato.

Muri ubu bushakashatsi, Save The Children yasanze abanyeshuri bangana na 13% by’abiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza baba badafite ubushobozi bwo gusoma neza Ikinyarwanda, cyigishwa mu mwaka wa kabiri no mu wa Gatatu.

Umushinga Mureke Dusome ukaba usanga ababyeyi babigizemo uruhare bagakundisha abana gusoma bakiri bato, byakuraho cyangwa bikagabanya izi mbogamizi Save the Children yagaragaje.