Nyaruguru: Nta rugo twifuza kuzasangamo umwana utiga-MINEDUC

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/01/2018, Saa 13:13:01 Yasuwe inshuro 268

Ababyeyi bo mu karere ka Nyaruguru barasabwa kujyana abana babo mu mashuli kuko ibikenewe byose leta yabitanze.

Ibi aba ababyeyi babisabwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ubwo yifatanyaga n’abaturage batuye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, gutaha ibyumba by’amashuli biyujurije ku ishuli ribanza rya Nyantanaga bisimbura ibyari bishaje nyuma yuko abana biga kuri iki kigo bamwe bigaga mu mashuli ashaje.

Dr. Isaac Munyakazi yabwiye aba baturage ko ibisabwa byose Leta yabitanze kandi ko byaba bibabaje kubona bubakiwe amashuli noneho ejo hakaboneka ababyeyi batajyanye abana mu mashuli.

Yagize ati:” Kubaka ibi byumba by’amashuli ni uburyo budufasha kuzamura ireme ry’uburezi rishingiye ku ho abana bigira, rishingiye no ku babigisha. Babyeyi , bayobozi aya mashuli tuyashyiriyeho kugirango abana bose bage kwiga. Nta rugo twifuza kuzasangamo umwana ugejeje igihe cyo kwiga atari ku ishuli. Nta mitungo babyeyi mufite muzaraga aba bana uretse kubajyana mu ishuli ejo bundi aba bana mubona nibo bazaba bahagaze aha ngaha.”

Mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Nyagisozi ni wo ubaye uwambere mu kwesa umuhigo wo kubaka ibyumba by’amashuli bisimbura ibishaje ndetse Umunyamabanga wa leta muri Ministere y’uburezi Dr Isaac Munyakazi akaba yavuze nk’akarere ashinzwe kureberera binejeje kubona icyo gikorwa cyesherejwe mu karere ashinzwe kureberera.

Ibyumba by’amashuli byatashywe kuri iri shuli ribanza rya Nyantanga ni 4 mu gihe mu karere kose ka Nyaruguru hateganijwe kubakwa ibyumba by’amashuli 28 n’ubwiherero 36.

Habitegeko Francois, Dr Isaac Munyakazi, umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza

      

Tanga igitekerezo

-->