Nyaruguru: Ni banga ki umukuru w’umudugudu wa Tububuru akoresha ngo ateze imbere abo ayobora?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/08/2018, Saa 14:30:16 Yasuwe inshuro 1091

Umudugudu wa Tububuru ni umwe mu igize akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru. Iyo ugeze muri uyu mudugudu, usanga hari itandukaniro ufite ugereranje n’indi midugudu, ari nabyo byatumye www.rwandadailynews.com iwusura.

Uyo ugeze muri uyu mudugudu mu masaha ya mugitondo usanganirwa n’ababyeyi bari gukubura imihanda n’imigenderano byose byerekeza muri uyu mudugudu, ugizwe n’ingo 107.

Igitangaza benshi ariko ni uburyo ingo 105 muri 107 zibarizwa muri uyu mudugudu zikurungiye, inyuma n’imbere mu nzu, ku nkuta no hasi.( zisize ingwa imbere n’inyuma, ku nkuta no mu nzu imbere hasi aho bakandagira.) ku buryo iyo uri imbere mu nzu udashishoje neza ushobora kugirango ni sima ukandagiyeho. 2 zisigaye nazo ngo ni uko zikiri kubakwa.
Umukuru w’umudugudu wa Tububuru Turabumukiza Ignace, avuga ko ibanga arikomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ati” Nabonye uburyo Perezida wacu Paul Kagame yaretse inyungu ze bwite aho yari muri Amerika, akaza kubohora u Rwanda, nanjye niyemeza ko nindangiza amashuli nzafatanya nawe guteza imbere abanyarwanda.”

umukuru w’umudugudu wa Tububuru Turabumukiza Ignace

Uyu mukuru w’umudugu akomeza avuga ko amaze gusoza amashuli yisumbuye, bitamukundiye gukomeza muri Kaminuza ariko nti yacika intege kubyo yari yariyemeje. Ati” sinashoboye gukomeza muri kaminuza ariko sinacitse intege. Natangiye kwitabira ibikorwa bya Leta, njya mu itorero, indangagaciro na kirazira nakuyeyo ntangira kuzikoresha ari nako nzigisha abo nasize i Muhira”
Akomeza avuga ko ubwo habaga amatora y’abagize za komite z’imidugu mu mwaka wa 2016 yatinyutse akiyamamariza kuyobora umudugudu wabo. Ati:” icyo gihe nabonye ko ariyo mahirwe mbonye yo kugera ku ntego nari narihaye. Nariyamamaje, abaturage bashingiye ku bikorwa nakoranaga ubwitange, bampundagazaho amajwi. Kuva ubwo ntangira guhanga udushya nabo barabinkundira.”

Uyu mukuru w’umudugudu avuga ko akijya ku buyobozi uyu mudugudu wari ufite ibishanga bipfa ubusa asaba abaturage kwishyira hamwe bakabyikamurira batarinze gutega amaso kuri Leta. Ni muri urwo rwego bitunganyirije igishanga kingana na hegitari 4 kikaba cyarabafashije kwihaza mu biribwa. Ati” sibyo kwitunganyiriza igishanga gusa, ubu twanashyizeho Teta kibondo (ni ahantu ababyeyi bahuriza hamwe abana bato bakabayinisha, bakabatekera n’indyo yuzuye) Twashyizeho uburyo buri umuturage yizigamira amafaranga ijana (100Frws) buri kwezi akamugoboka yagize ikibazo gitunguranye cyangwa akiyihyurira ubwisungane mu kwivuza.”

Iyo ugeze muri uyu mudugudu wa Tububuru uhasanga ibikorwa bikora itandukaniro n’indi midugudu kuko uyu mudugudu ufite itorero ry’abakiri bato n’iry’abakuze bose bafite impuzankano (unifome), bafite kandi koperative y’urubyiruko ihinga ibinyomoro mu rwego rwo kurwanya ubushomeri no kwihangira imirimo, bafite kandi Koperative yitwa Urumuri ikora ubukorikori burimo no gukora ibishushanyo mbonera by’amazu, bakagira n’umukecuru ushinzwe gutoza abakiri bato umuco.”

Umukecuru Mukamuzungu Ancilla w’imyaka 78 utuye muri uyu mudugudu, avuga ko yariye ingoma nyinshi, abona n’abategetsi benshi ariko ngo nawe afite icyo azabwira Imana umunsi yavuye ku Isi. Ati:” nanjye mfite icyo nzabwira Imana. Uriya mwana yahinduye byinshi, turamukunda kubera uburyo atwitangira. Yatumaze irungu pe! Uzi kubona umukecuru nkanjye ku mugoroba ndi kubyinana n’abakiri bato mbigisha umuco!”

Umukuru w’umudugudu wa Tububuru Turabumukiza Ignace, ni umusore w’imyaka 30, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka ubukungu n’ubumenyi bwisi. Umudugudu ayobora uherutse kuba uwakabiri mu midugudu igize akarere ka Nyaruguru ubikesha ibikorwa by’iterambere bitandukanye wakoze, mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Muri uyu mwaka wa 2018-2019 uyu umudugudu uri ku kigereranyo cya 92%. Uyu muyobozi akaba yemeza ko azakomeza guteza imbere abo ayobora kuko biri mubyo yiyemeje akiri muto.
Amazu yo mu Mudugudu yose afite isuku

Rukundo Emmanuel RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->