Nyaruguru: Nubwo tutabonye umwanya mwiza ntabwo dukwiye gucika intege – Meya Habitegeko Francois

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/08/2018, Saa 09:05:09 Yasuwe inshuro 1042

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabivuze nyuma y’uko abakozi b’Akarere basuriye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muyobozi akavuga ko kimwe mu byatumye baza gusura iyi ngoro y’amateka harimo no kumenya amateka nyayo yaranze Jenoside. Gusa akavuga ko bibasigiye isomo nk’abakozi b’akarere katitwaye neza mu mihigo iheruka.

Ati:” Icya mbere ni ukubabwira ngo nti ducike intege. Nubwo wenda tutabonye umwanya mwiza ntabwo dukwiye gucika intege. Aba basirikare 600 bari hano mwumvishe ko bari bahanganye n’ibihumbi cumi na bibiri (12.000) ariko nti bacitse intege ngo bibatere ubwoba, bari bafite ibibunda binini bo bafite utubunda dutoya, ariko barakomeza barahangana mpaka, kugeza batsinze urugamba.Natwe rero abakozi bacu icyambere nabasaba ni ukudacika intege, Umwanya twagize ntubakange.Twabaye aba 24, nta gitangaza ko dukoranye umurava, dukoranye kwihangana n’ubwitange nk’uko twabibonye kuri aba basirikare bari hano, nta cyatuma tutaba n’abambere, ibyo ni akantu gato ugereranyije n’ibyo aba abantu bahanganye nabyo.”

Meya w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko badakwiye gucibwa intege n’ibibazo byugarije abaturage b’akarere ka Nyaruguru birimo, iby’abana bagwingira, iby’imibereho (human seculity), ibibazo by’umwanda, ibibazo by’ubukene bugihari ngo bakwiye guhangana na byo kugeza babitsimbuye.

Umukozi ushinzwe inzibutso akaba na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, nyuma yo gusura iyi ngoro y’amateka, we avuga ko by’umwihariko ahigiye isomo rikomeye kuko bijyanye n’imirimo akora.

Ati:” Hajya haboneka abatanga ubuhamya, kimwe kandi mbonye nungutsemo ugutangira kwandika ibimenyetso natwe kugirango bikomeze bisigasirwe.”

Iyi Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jeoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Iherereye ku Kimihurura ku Nteko ishingamategeko y’u’Rwanda. Yafunguwe n’umukuru w’igihugu Kagame Paul mu Kuboza kwa 2017.

Abakozi b’akarere ka Nyaruguru basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jeoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ni abagize komite nyobozi y’akarere bose, abagize biro nyobozi y’inama njyanama y’akarere n’abandi batandukanye bose hamwe basaga 70.

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru



      

Tanga igitekerezo

-->