Nyaruguru: Muri Jenoside abaganga bishe abo bavuraga twe turashaka kubihanagura–CP Dr Daniel Nyamwasa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/07/2019, Saa 17:28:42 Yasuwe inshuro 4336

Kuri uyu wa 30 Kamena 2019, abakozi b’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru bagabiye inka 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994 batishoboye bo mu Kagali ka Bitare, mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.

Abahawe izi nka bagaragaje akanyamuneza kuko bongeye gutunga, kandi ko bagiye no kubona amata n’ifumbire.
Umwe yagize ati:” Inka zanjye zibwe muri Jenoside, nyuma yaho si nongera kubona amata, ariko ubu ngiye kongera kuyabona , mbese ndishimye kandi ndashimira na polisi y’u Rwanda yatekereje kutugabira."

Undi yagize ati:” Kera twabonaga abapolisi kominali tukirukanka, ariko ubu turabasuhuza tugafatanya mu iterembere. Ndabashimira Perezida Paul Kagame we wongeye kudusubiza ku mata yo kabyara.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kacyiru Commiseri wa Polisi Dr Daniel Nyamwasa yavuze ko n’ubwo hari bamwe mu baganga bitwaye nabi mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo biyemeje guhindura ayo mateka mabi bafatanya n’abaturage, kuzamura imibereho myiza.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kacyiru Commiseri wa Polisi Dr Daniel Nyamwasa

Yagize ati:” Icyo kintu cyabaye cyo gutatira igihango ku baganga bakica abo bavuraga nicyo uyu munsi dushaka guhanagura. Tujya gutanga izi nka, twifuzaga ko abatewe agahinda, bongera gucaniira, twifuzaga yuko musubiza injishi ku nkingi, twifuzaga ko ababyeyi basubiza ibisabo ku bibero, twifuzaga ko ibyansi bisubira ku Ruhimbi, muragahorana amata ”

Inka zatanzwe, ni inka za Kijyambere 10 zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw), akaba ari ku nshuro ya 4 ibi bitaro bizitanga kuko bazitanze mu turere twa Gasabo inshuro 2 na Huye inshuro 1 mu mudugudu w’intwaza.

Iki ni igikorwa buri mwaka gikorwa n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru aho bafata 1/10 cy’amafaranga bahembwa bagafasha abababaye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru asubiza bimwe mu bibazo byabajijwe n’abaturage yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week), nk’imboni ya Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo yavuze ko ngo bazubakira uwarokotse Jenoside udafite aho kuba wo mu Kagali ka Bitare, mu Murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, hakazanatangwa imirasire y’izuba isaga 100 muri buri karere.





Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu kagali ka Bitare yahawe inka

Abana bahawe amata n’umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru


Umuturage wahawe inka
Umuturage wahawe inka


Umukecuru ugeze mu zabukuru wahawe inka aha yari ari kuyisinyira

Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com/Nyaruguru