Nyaruguru:Mukansanga aratabariza umwana we warumwe n’imbwa y’umuturanyi agatereranwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/01/2018, Saa 11:34:34 Yasuwe inshuro 297

Umubyeyi witwa Mukansanga Marcella utuye mu mudugudu wa Busasamana, Akagali ka Ruraramba, umurenge wa Ruramba, mu karere ka Nyaruguru,aravuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’Umwana we umaze imyaka 3 arwaye kubera ko yarumwe n’imbwa y’umuturanyi , ibintu yagejeje ku nzego z’ubuyobozi ariko agahamya ko zamutereranye.

Mukansanga avuga ko mu kwezi kwa Cyenda 2015, ari bwo umuhungu we Barihuta Emmanuel ufite imyaka 12, yarumwe n’imbwa y’umuturanyi witwa Zigirumugabe Venuste.

Ubuyobozi bwategetse nyiri imbwa gufasha umubyeyi kuvuza uyu mwana ariko aza guterera agati mu ryinyo kandi ngo n’inzego z’ubuyobozi uyu mubyeyi yabwiye ikibazo zaramutereranye.

Umunyamakuru wa RWANDADAILY NEWS yasuye mama wa Barihuta Emmanuel warumwe n’imbwa iwe aho atuye maze avuga ko yasabye kurenganurwa ariko birananirana.

Ikimuteye impungenge ngo ni ubuzima bw’umwana we bushobora kuzagerwaho n’ingaruka ziremereye akabishingira ko n’imyigire ye igenda ijya hasi.

Yagize ati: “ Ushinzwe irangamimerere yari ahari, njyewe ikibazo cyanjye nakigejeje muri njyanama y’umuremge, kiratambuka kigera mu karere,ushinzwe uburenganzira bw’umwana mu karere icyo kibazo arakizi ntacyo yamariye. Kugeza ku ino tariki imyaka itatu irashize nyiri mbwa nta kintu yigeze amfasha . byahungabanije ubuzima bw’umwana kubera ko bari banyohereje kujya kumucisha mu cyuma i Butare sinari kubona amafaranga amuvuza kuko nayo nakoresheje yose nayo nagiye mpabwa n’abaturage b’abagiraneza.”

Yungamo ati: “Mfite impungenge z’umwana wanjye kuko abantu bariwe n’imbwa bijya bigera bagasara kandi nanjye uyu wanjye mbona afite ikibazo. Nk’ubu yabaga mu bambere ariko ejo bundi yabaye uwa makumyabiri na bangahe! Kandi iyo bigeze mu gihe cya nijoro agaragaza ibimenyetso by’uburwayi.Ndifuza ko mwankorera ubuvugizi uyu mwana nkamuvuza nk’uko abaganga ababitegetse.”

Zigirumugabe Venuste bivugwa ko ari nyiri imbwa, ku murongo wa telefoni avuga iyariye uwo mwana atari iye, ahubwo ko ngo yaba yararumwe n’iz’agasozi.

Anavuga ko nta masezerano yagiranye n’uyu mubyeyi agena uko yari kumufasha kumuvuza.

Venuste Uhakana ko atari nyiri mbwa hari amasezerano yashyizeho umukono yemera gufasha umubyeyi kuvuza umwana

Nyamara umuyobozi w’umudugudu atuyemo wa Busasamana yatwemereye ko iki kibazo akizi kandi ko iyi mbwa yari iya Zigirumugabe Venuste.

Ni mugihe kandi uyu mubyeyi afite urupapuro rw’amasezerano bagiranye ndetse na muganga w’amatungo muri uyu murenge yemeje ko iyi mbwa yari iye kandi ko itari inakingiye.

Nibagwire Jeanne umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rurarambi

Ubuyobozi bw’umurenge busa n’ubutari buzi iki kibazo buvuga ko ubwo bumenye iki kibazo bugiye gukora ibishoboka byose Mukamana Marcella n’umwana we bagahabwa ubutabera bitarenze ibyumweru 3.

Nibagwire Jeanne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramba, ati: “Ayo masezerano niba yarayakoze akaba yarageze ku murenge, niba atarashyizwe mu bikorwa uyu munsi turabimenye nibyo tugiye gukurikirana tumufashe ahabwe uburenganzira bwe nta karengane nta no kuvuga ngo aramurusha ubushobozi igihe bafitanye amasezerano yarayanditse akayasinya nta byumweru bitatu icyo kibazo cyarenza mu by’ukuri.”

Ni kenshi ikigo cya RAB gisaba aboroye amatungo kujya bayasuzumisha kwa muganga w’amatungo kandi bakanayakingiza ariko usanga ahanini ibi byubahirizwa n’abatuye mu mijyi.

Uyu mwana utabarizwa n’umubyeyi we yamaze umwaka atiga , kandi magingo aya yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi kuko atashoboye kwivuza neza nkuko byagenwe n’abaganga.

Uyu mwana yarumwe n’imbwa idakingiye

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 9/01/2018, Saa 13:16

    Kabisa birababaje narenganurwe.

Tanga igitekerezo

-->