Nyaruguru: MIGEPROF yahatangirije ibikorwa bizahangana n’imihindagurikire y’ikirere itera kurumbya

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/12/2018, Saa 21:39:27 Yasuwe inshuro 236

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanyije na Action Aid Rwanda na ALPA, yatangije ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere itera abahinzi kurumbya, batanarumbya bakabura umusaruro w’ibyo beza bitewe n’uko nta bwiza biba bifite, biturutse ku mihidagurikire y’ikirere.

Hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abahinzi bavuga ko barumbya, beza umusaruro utujuje ubuziranenge biturutse ku mihindagurikire y’ikirere.

Mukankundiye Adele na Nyiraneza Beatarice abahinzi b’imboga/Ruheru

Mukankundiye Adele na Nyiraneza Beatarice ni abahinzi b’imboga, mu Murenge wa Ruheru. Bavuga ko haba ubwo barumbya, ubundi bakeza umusaruro mwinshi bakawuburira isoko.

Umwe yagize ati:" twe iwacu muri Ruheru duhinga imboga nyinshi, ariko tukaziburira isoko. Iyo zibuze isoko, zidupfira ubusa bikadutera igihombo bamwe bikaduca intege zo kuzongera kuzihinga."

Kuba aba bahinzi bavuga ko hari umusaruro w’ibyo bahinga upfa ubusa kubera kutawubonera isoko, abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ikire nkuko FAO yabigarageje.

Umukozi muri MIGEPROF Mukantaganda Salah

Umukozi muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Mukantaganda Salah ushinzwe gufasha abagore kugera kuri serivisi z’imari. Avuga ko umubare munini mu Rwanda w’abakora ubuhinzi ari abagore bityo ko bahisemo kubafasha kubakuriraho imbogamizi zose bahura nazo, babazanira umushinga uzaterwa inkunga na NEPAD.

Yagize:" aha muri Nyaruguru, tuhatangirije igeragezwa ry’ibikorwa by’uyu mushinga bizafasha abahinzi gukuraho imbogamizi bahura nazo mu buhinzi, yaba izo kubura isoko, cyangwa izituruka ku mihindagurikire y’ikirere."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga bizafasha abagore bakora ubuhinzi buciriritse gufata neza umusaruro, yaba kuwubonera isoko no kuwuhunika waba wumye cyangwa ari mubisi. Akanavuga ko uyu mushinga uzafasha aba bagore guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubafasha guhinga mu mazu ya (Green Hause).

Ku bw’uyu muyobozi asanga hakwiye ubufatanye bwa buri wese kugirango uzagere ku ntego zawo.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’imishinga ya Action Aid Rwanda na ALPA. Umuyobozi wa Action Aid Rwanda mu karere ka Nyaruguru witwa Uwiragiye Anatole we yavuze ko, bazibanda ku gushakira abahinzi ubuhunikiro bw’imyaka no kubashikira amasoko, birinda ko hagira umusaruro upfa ubusa kuko byangiza ikizere nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Yagize ati:" hari igihe basarura, batahita babona umugizi bikangirika bikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere bikanabadindiza mu iterambere. Twe rero tuzanabafasha guhunika umusaruro wabo, no kuwushakira isoko."

Umukozi uyobora ibikorwa bya ALPA (umuryango utari uwa leta uharanira kurwanya ubukene mu baturarwanda cyane cyane mu bahinzi bakora ubuhinzi buciriritse) mu Rwanda Nzeyimana Anastase avuga ko bazafasha abagore gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati:" iyo imvura iguye, cyangwa izuba ryinshi rivuye, bibangiriza ibihingwa byabo. Twebwe tuzabafasha guhinga muri Green Hause (amahema)."

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyaruguru Gashema Janvier yabwiye www.rwadadailynews.com ko kuba akarere kabo karatoranyijwe mu tundi ngo gakorerwemo igerageza ry’uyu mushinga, ari ishema kandi bikazabafasha.

Ati:" ni ishema cyane! Tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bose kugirango tutazabuza amahirwe igihugu cyatugiriye ikizere."

Uyu mushinga ngo wo gufasha abagore mu buhinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ugiye kugeragererezwa mu turere tubiri twa Ngoma, na Nyaruguru n’imishinga ibiri muri buri karere, buri mushinga wahawe ibihumbi makumyabiri by’amadorari mu igeragezwa rizamara amezi 4, bikaba byaratewe inkunga na NEPAD.

Igerageza ni rigenda neza, u Rwanda ruzagira amahirwe yo gukorerwamo n’uyu mushinga mu turere twose, aho buri ONG izahabwa milioni 11,5 zamadorali y’amerika.

Ubushakashatsi bwakozwe na FAO bwerekanye ko 1/3 cy’umusaruro mbumbe uboneka mu Isi, upfa ubusa. Ibi ngo bikaba biruta imfashanyo kiza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Bwanerekanye kandi ko 4% by’ibipfa ubusa, byangiza ikirere inshuro 4 ugereranyije n’imyotsi y’indege uko yangiza ikirere.

Mukankundiye Adele na Nyiraneza Beatarice abahinzi b’imboga/Ruheru
Umuyobozi wa Action Aid Rwanda mu karere ka Nyaruguru Uwiragiye Anatole
Abitabiriye inama yatangirijwemo ibikorwa bizahangana n’imihindagurikire y’ikirere
Umukozi muri MIGEPROF Mukantaganda Salah
Umuyobozi w’inama y’igihugu n’abogore Nyaruguru Mukamabano Agnes arishimira ko abagore bagiye gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Uwiragiye Anatole wo muri Action Aid arasobanurira bitabiriye inama ibyo bazakora

Abagore b’i Ruheru berekanye mu nama hagati uburyo beza imboga zikabura isoko

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->