Nyaruguru: Meya yeretse abahinzi b’indashyikirwa uko bazagenda ku magare bahawe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 4/12/2018, Saa 21:27:23 Yasuwe inshuro 929

Abahinzi b’indashyikirwa bo mu karere ka Nyaruguru, bahawe amagare n’ibikoresho byayo mu rwego rwo kubashimira uburyo bateza imbere ubihinzi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, abashyikiriza aya magare yabanje kubereka uko bazayagendaho maze bishimisha abaturage. Aboneraho kubabwira ko ari inyoroshyangendo bahawe, bagomba kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati:” tuyabahaye nk’igihembo ariko ni n’inyoroshyangendo n’ubushobozi buriya tubongereye. Ni babatumiza mu nama ku murenge, ku karere ntabwo baziganyira ngo baragerayo bate, no kugera ku muhinzi bizaborohera.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba bahinzi bagomba gufata neza izi nyoroshyangendo bahawe, kandi bagashyiraho uturima shuli tw’ubwatsi bw’amatungo mu mirenge ni mu midugudu.

Bamwe mu bahinzi bahawe aya magare bagaragaje akanyamueza k’uko bamwe bavuga ko ari ubwa mbere batunze igare.

Umwe yagize ati:” iri gare rizamfasha kujya ndigenderaho ngiye kwamamaza ibyo nagezeho mu bandi bahinzi, bamenye ibyo nagezeho.”

Mugenzi we ati:” Njyewe ndumva nishimye cyane. Kuko ndahembwe, bigiye kumfasha kwiteza imbere.”

Abahinzi b’indashyikirwa bahembwe ni abasaga 72, buri wese ahabwa igare ryanditseho ngo “ Ndi umuhinzi, umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wanjye.




Reba hano Meya w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uburyo atwaramo igare

Emmauel Rukundo@ rdn Nyaruguru.


      

Tanga igitekerezo

Impossible de lire la video
Reba hano Meya w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uburyo atwaramo igare

Emmauel Rukundo@ rdn Nyaruguru.

Any message or comments?

-->