Nyaruguru: Meya yasabye abaturage ko imihigo bayigira iyabo bakazaterura igikombe cy’imihigo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/04/2019, Saa 14:53:14 Yasuwe inshuro 171

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ukunze kwegera abaturage cyane, yabwiye abatuye mu Murenge wa Nyabimata ko imihigo bayigira iyabo.

Yagize ati:” Imihigo si iya meya, ni iy’abaturage nibayigeremo uruhare. Icyambere ni ukuyimenya bakayisobanukirwa iyo bafitemo uruhare bakayesa vuba hari imihigo ya mituweli, iy’ubuhinzi iyo turabasaba bayihutemo ive mu nzira. Iyindi ikomeye ijyanye n’ibikorwaremezo bayiduharire.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois akomeza avuga ko ni bakomeza gufata imihigo nk’iyabo bitazababuza guterura igikombe cy’abitwaye neza mu mihigo ya 2018-2019.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Yagize ati:” Nonese ko kiri hariya ngo abantu bagitware! Twe trurakizira? Natwe twagitwara rwose, ni ubushake! Ni ubushake tubishyizemo imbaraga twese twagitwara, leta yabiduhereye ubushobozi kandi imihigo dufite irakoreka inageze ku rugero rwiza, impamvu tutagitwara yaba ari iyihe?”

Umuturage witwa Mugabushaka Dieudonne utuye mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Kabere, Umudugudu wa Kabere yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko bagira uruhare mu mihigo akarere kabo kahize mu mwaka wa 2018- 2019 bashyizeho Indorerwamo y’umuryango (ikayi yandikwamo imihigo n’ibikorwa umuryango ukora buri munsi igamije kwesa imihigo.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019, akarere ka Nyaruguru gafite imihigo 64 irimo 25 yo mu bukungu, 27 ijyanye n’imibereho myiza, na 12 ijyanye n’imiyoborere myiza, byose bikazagerwa bakoresheje ingengo y’imari isaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mihigo ya 2017 – 2018, akarere ka Nyaruguru kari kaje ku mwanya wa 24 mu turere 30 tugize u Rwanda n’amanota 64.1 %.

Mu gusobobanurira abaturage imihigo bababaza ibibazo biyerekeyeho ubitsinze agahembwa telefoni igendanwa
Ibyapa Nkurikiranamihigo byashyizwe kuri buri biro by’umurenge mu rwego rwo kwereka umuturage aho imihigo igeze yeswa
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com